AGEZWEHO

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...
  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...

Rwandair yongeye gutwara imizigo iva Dubai

Yanditswe Jan, 06 2022 17:02 PM | 9,304 Views



Abatumiza ibicuruzwa i Dubai barishimira ko sosiyete Rwandair yatangiye kubazanira imizigo yabo mu gihe ubusanzwe ingendo hagati ya Kigali na Dubai zabaye zisubitswe hirindwa ikwirakwira rya covid 19.

 Muri iyi minsi ingendo zijya i Dubai ziva i Kigali zagabanijwemo kabiri mu cyumweru, aho indege ijyanye imizigo i Dubai igarukana n'abagenzi, ibintu Rwandair ivuga ko bifasha abagenda n'iyi sosiyete.

Kuva sosiyete Rwandair yatangira kujya i Dubai mu myaka isaga 10 ishize, ingendo zerekeza i Dubai ziva i Kigali ubusanzwe ni 6 mu cyumweru.

Imibare igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereje mu Bihugu byunze ubumwe by’Abarabu  mu mwaka wa 2017 byari bifite agaciro ka miliyoni 237, na ho muri 2018 zari miliyoni 280 z'amadolari. Ibyatumijwe muri iyo myaka byavuye kuri miliyoni 166.4 bigera kuri miliyoni 237 z'amadolari.

Rutaremara David umaze imyaka 15 akorera i Dubai asobanura ko ubwiyongere bwa covid 19 muri uyu mujyi bwatumye aba agarutse i Kigali.

Kuva tariki 29 Ukuboza umwaka ushize, ubuyobozi bw'umujyi wa Dubai bwabaye buhagaritse amwe mu masosiyete y'indege yerekezayo harimo na Rwandair muri gahunda yo kugabanya ubwiyongere bwa Covid 19.

Icyakora nyuma y'iyo tariki Rwandair irimo gufasha abakura n'abohereza imizigo i Dubai ibintu abacuruzi basanga ari igikorwa bishimiye kuko bibazaga uko imizigo yabo izabageraho.

Ku rundi ruhande abacuruzi kimwe n'abasesengura ibirebana n'ubukungu basanga abikorera bo mu Rwanda muri iki gihe cya Covid19 bakwiye guhindura imikorere irimo no gukoresha ikoranabuhanga mu gutumiza ibicuruzwa ni kubyishyura kugira ngo aho ribafashe kugerwaho n'ibicuruzwa aho bidashoboka ko bagera.

Hagati aho ariko ushinzwe ubucuruzi muri Rwandair mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Kongo Mutuyemariya Virginie, ashimangira ko iyi sosiyete izakomeza kuba hafi abikorera bakeneye kuvana no kohereza imizigo i Dubai kimwe n'abagenzi bavayo kugeza igihe Dubai izongera gukomorera itarwa rw'abagenzi bayiganamo ku masosiyete y'indege yabaye ahagaritswe.

Rwandair imaze kugira ibyerekezo 27 hirya no hino ku isi haba muri Afurika, Aziya n'i Burayi: kimwe n'ibindi bigo by'ubucuruzi, iyi sosiyete na yo ibikorwa byayo byagiye bikomwa mu nkokora n'uko ibihugu yerekezamo byagiye bihagarika kubyinjiramo bitewe no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid 19.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu