AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Rwandair yagaragaje ko kwagura ingendo byongereye umubare w'abagenzi bayigana

Yanditswe Sep, 02 2019 18:17 PM | 8,366 Views



Sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere yagaragaje ko kuva yakwagura ingendo zayo hirya no hino ku isi byongereye umubare w'abagenzi bayigana. Ibi ngo bigira uruhare rufatika mu iterambere ry'ubucuruzi n'ubukerarugendo mu Rwanda.

Bamwe mu bacuruzi b'Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakoresheje Rwandair bahamya ko kuba iyi sosiyete yaraguye ingendo zayo byakuyeho imbogamizi bahuraga nazo mu bucuruzi zirimo gutinda mu nzira n'umutekano muke w'ibicuruzwa byabo.

Akumuntu Joseph yagize ati " Ubu ngubu uba wizeye uvuga uti indege ni iyo mu gihugu cyanjye, ukavuga uti ni yo hagira ikibazo cyabaho ndamenya aho mbariza, ariko mbere wumvaga ngo ugiye mu kindi gihugu gusaba umuzigo wawe, rimwe na rimwe ugasanga umwanya wawe uratakaye, ntushobore kohereza undi muntu ukubariza ariko ubu ngubu tuba twizeyeko umutekano w'ibintu byacu uhari, uwo wabarizaho uramuzi, ukabonako na serivisi ubu duhabwa ari nziza cyane.''

Kalinda Jean Claude, na we ukora ubucuruzi yavuze batarabona indege ya Rwandair izindi ndege bakoreshaga zabakererezaga ariko kuri ubu bakavuga byahindutse.

Ati ''Twari dufite izindi ndege dukorana na zo zitwara abantu n'ibicuruzwa ariko inyinshi zatindaga mu nzira ku buryo hari izo washoboraga nko gufata nk'amasaha 5-6 utegerereje ku kibuga indege uza guhindura na yo; hakaba ubwo ushobora kugenda bakakubwira bati 'birahindutse tubajyanye kuri hoteli muzagenda ejo cyangwa ejobundi', ariko ubu ngubu Rwandair iradutwara kandi ikadutwarira igihe urugendo rwacu rukihuta.''

Izabiriza Jeanne we yagize ati ''Byatumye n'Abanyarwanda benshi bayigana uba ugenda wumva uri mu rugo uvuga Ikinyarwanda wumva wisanzuye, ikindi ni ibiciro byayo bidahenze, ikindi ni ukudatinda mu nzira kuko ukoresha amasaha makeya nka 14 kugera mu Bushinwa...kandi ikindi kintu twishimira ni ibilo abantu bagenerwa ku ndege na byo byabaye byinshi ugereranije n'izindi ndege.... ku buryo rero ushobora kugenda ukarangura niba udakeneye kubinyuza mu mazi ngo bitindeho gatoya, hari igihe ugenda ukazana ibiro byinshi ukaranguza ugahita usubirayo.''

Mu mwaka wa 2017-2018 Rwandair yatwaye abantu bagera ku bihumbi 985. Uyu mubare warazamutse ugera kuri miliyoni 1, 250,000 mu mwaka wa 2018-2019.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwandair, Silver Munyaneza, avuga ko uburyo Rwandair yakomeje kwagura ingendo zayo hirya no hino ku isi byongereye iterambere ry'ubucuruzi.

Ati ''Iyo urebye rero mu buryo butaziguye [directly] iratanga akazi, ariko no mu buryo buziguye [Indirectly ] hari abandi bantu bunguka kuko baba bagendanye natwe. Ikindi abacuruzi bariyongereye kuko niba twaravuye ku bihumbi 900 tukaba twarageze mui Miliyoni 1 n'ibihumbi 250 abenshi babambuka  bajya ahantu hatandukanye ariko abandi bava muri Kigali bajya aho handi [destinations]. Rero icyo twavuga umwaka wa 2017 ni bwo twatangiye ingendo nini zifatika harimo Kigali-i Bruxelles, London, twongeraho Mombai, zaje ziyongera nko kuri Dubai, Johannesburg, Lagos ....''

Mu gihe ubukerarugendo bufatwa nk'inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda, uyu muyobozi yagaragaje ko iyi sosiyete na yo ari moteri y'iterambere ry'ubukerarugendo bw'u Rwanda. Mu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye inama zirenga 200, zitabiriwe n'abantu ibihumbi 38, 245 kandi benshi bazijemo bakoresheje Rwandair.

Yagize ati ''Kandi abo bose tugirana amasezerano na RDB, tugira codes tukabaha incentives [kubagabanyiriza ibiciro], abo bantu bose baba baje mu gihugu, iyo baje mu gihugu bishyura amahoteli, barakonsoma, bagakora shopping mu by'ukuri igihugu cyacu gisigarana amafaranga menshi, ngirango ugereranije nko mu mibare agera nko kuri miliyoni 56 z'amadolari ibyo byose Rwandair yabigizemo uruhare kuko abo bantu ni twe twabazanye, kandi ayo mafaranga aza yiyongera kuy'amatike.''

Kugeza ubu Rwandair ijya mu byerekezo bigera kuri 29 hirya no hino ku isi. Rwandair igaragaza ko umubare w'abakiliya biyongereye kuva mu myaka 2 ishize, berekeza cyane mu duce nka Dubai aho umubare wabo wiyongereye ku kigero cya 17.5%, uyu mwaka ugereranije n'umwaka ushize.

Kuva Rwandair yatangira no kujya i Guangzhou mu Bushinwa inyuze Mombai mu Buhinde, igeze ku kigero cya 80% cy'ubwitabire bw'abantu bayijyamo [Occupancy].

Inkuru mu mashusho


Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize