Yanditswe Oct, 02 2021 18:58 PM | 30,646 Views
Abakurikirira hafi umubano w’u Rwanda na Repubuliaka Iharanira Demokarasi ya Congo bemeza ko ingendo za Rwandair muri icyo gihugu zizakingura ishoramari n’ubuhahirane buhamye hagati y’ibihugu byombi.
Lubumbashi mu Ntara ya Katanga, uyu ni umujyi uherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu masaha menshi y’umunsi abantu baba ari urujya n’uruza mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
Kuri ubu uyu ni umujyi umuntu uturutse i Kigali ashobora kugeramo nyuma y’isaha imwe n’iminota 35 gusa yifashishije indege za Rwandair zihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.
Ubuyobozi bwa Rwandair bukemeza ko icyi cyerekezo gishya cyaje gikenewe byumwihariko ku baturage ba RDC.
Charles Sebintu uhagarariye Rwandair muri RDC ati “Uyu mujyi wa Lubumbashi utuwe n’abacuruzi benshi berekeza mu bihugu bitandukanye harimo za Dubai,u Buhinde, u Bushinwa n’indi mijyi Rwandair igeramo bakomeje kubitubaza twari tukitegura, kuba Rwandair yageze hano ni igisubizo ku bakongomani benshi.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC Vincent Karega asanga ingendo za Rwandair muri RDC ari kimwe mu bimenyetso bifatika by’imibanire myiza y’Abanyarwanda n’abanyekongo n’intangiriro y’ibikorwa bizateza imbere ibihugu byombi.
Yagize ati “Mu rwego rw’umubano w’ibihugu byombi ni iyindi ntambwe y’inyongera kandi ishamikiye ku bushake bw’imikoranire n’ubufatanye nk’abanyafurika bwa Perezida Kagame na Tshisekedi. Hari Abanyarwanda benshi bo mu ihuriro ry’abacuruzi bamaze kuza kureba hari n’abandi batangiye kuza muri RDC hari n’abakinonosora imishinga bacyandikisha za company ndetse n’abakongomani basigaye baza kureba ibyo bakora mu Rwanda, nzi nk’abari mu bucuruzi bwa zahabu n’andi mabuye bashaka gukorana n’u Rwanda.”
Alain Tshenke umushoramari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro we avuga ko ingendo za Rwandair muri RDC zatumye by’umwihariko ishoramari ryoroha hagati y’ibi bihugu byombi
Ati “Mbere ntibyari gushoboka, noroherwaga no kuzana umushinwa hano nkamwishyurira urugendo amadolari 600 ariko kuvana umukozi i Lubumbashi byasabaga ko ajya Kinshasa gushaka ibyangombwa ku madolari 400 cyangwa 500, kuva i kinshasa amadolari nka 600 ariko kubera amahoro dufite n’uyu mubano mwiza biroroshye cyane kandi twese tuzabyungukiramo. Reka mbonereho no kubwira abanyekongo bagenzi banjye ko ndi mu Rwanda,iby’ ishoramari bimeze neza cyane,muze namwe dukore duteze imbere Afurika yacu,dufatanyije ni bwo tuzateza imbere Afurika yacu.”
Dr Awaz Raymond umuyobozi w’ihuriro ry’abanyekongo baba mu Rwanda asanga kwiyongera kw'ibikorwa bihuza abaturage b'u Rwanda n'aba RDC ari umusaruro w’ubushake bwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu byombi.
Ati “Kuba twarabonye abakuru b’ibihugu basurana umwe akakira mugenzi we, kuri twe byabaye ikimenyetso gikomeye, turishimye cyane kuko ibyavuzwe birimo gushyirwa mu bikorwa.”
Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2021 ni bwo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa RDC bahuriye mu mijyi ya Rubavu na Goma bashimangira icyerekezo gishya mu mubano n'ubutwererane hagati y'u Rwanda na RDC.
Jean Damascène MANISHIMWE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru