AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rwanda Day: Amafaranga ava muri diaspora yiyongereye ku gipimo cya 158%-BNR

Yanditswe Oct, 03 2019 10:56 AM | 12,621 Views



Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iravuga ko kuva Rwanda day yatangira muri 2010 amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza imbere mu gihugu yiyongereye ku gipimo cya 158%.Ibi Banki Nkuru y’Igihugu ibitangaje mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe ngo Rwanda Day ibere i Bonn mu gihugu cy’u Budage.

Imyaka 9 irashize Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga kimwe n’inshuti z’u Rwanda bahura bagasabana ndetse bakungurana ibitekerezo n'umukuru w'igihugu Paul Kagame ku cyarushaho guteza imbere urw'ababyaye,muri Gahunda yiswe Rwanda Day.

Muhire Louis Antoine, yavuye mu Rwanda mu 1994 afite imyaka 12 y’amavuko gusa. Kongera gukandagiza ikirenge k’ubutaka bw’igihugu yoboneyemo izuba nyuma y’imyaka 20, abikesha Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Toronto  muri Canada muri 2014.  

Yagize ati "Mu muryango wanjye harimo abakoze jenoside ubwo urumva rero naravugaga nti ese ninza ntibazambaza ibyo abo mu muryango wanjye bakoze? Iyo Rwanda Day Toronto rero nyizamo nje kureba Abanyarwanda bavuye mu Rwanda cyane cyane inzego z’ubuyobozi zari zivuye mu Rwanda. Kuri njyewe Rwanda Day yari occasion yo kuvuga ngo ubwo ndi muri Canada ntacyo bari buntware reka ngende mbabaze ibyo nshaka byose. Mbibabajije mbona bifite sense noneho mpitamo kuza kurusura ariko nje nk’umutouriste ariko nararukunze cyane ku buryo ukwezi kwakurikiyeho nahise nsubira muri Canada ndasezera akazi nakoraga muri Police ya Montreal noneho mpita ngaruka ukwezi kwakurikiyeho."

Kuva muri 2007, Michaella Rugwizangoga yigaga mu gihugu cy’u Budage, aho yamaze imyaka hafi 7 nyuma aza kugaruka mu rwamubyaye. Kuri ubu ni Umuyobozi w’Uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda. Asaba urubyiruko rwiga mu mahanga kuzirikana igihugu cyabo kuko kibakeneye, ibintu abona kimwe na mugenzi we Yves Iradukunda nawe wigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeza ko Rwanda day yamubereye imbarutso yo kugaruka mu gihugu cye.

Rugwizangoga yagize ati "Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga narugira inama yo gukomeza kuba hafi y’igihugu cyanyu. Mukwiye kumenya ibibera mu Rwanda, mu kubaka ubufatanye bukomeye n’abandi wabishobora ukaza mu Rwanda inshuro nyinshi zigushobokeye, ukitabira gahunda ya Rwanda Day ukumva aho igihugu kigana na we ukabigiramo uruhare kuko igihugu gikeneye guhanga udushya ufite, gikeneye imbaraga zawe n’ubushake, bigiremo uruhare.

Iradukunda Yves wahoze muri diaspora yagize ati " Kugira ngo ngaruke mu Rwanda byanagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’u Rwanda kubera ibyo nabonaga nkiga muri kaminuza birimo ibikorwa bitandukanye Rwanda day ndetse no gusurwa n’abayobozi batandukanye aho twigaga. Inama nagira abifuza kugaruka mu Rwanda rero, ni uko n'ubwo bitoroshye ariko bishoboka kubona akazi runaka kagufasha kugira icyo ugeraho kandi kikagirira akamaro mu buryo buramye."  

Kuva yatangira muri 2010, Rwanda Day yasize amateka akomeye mu mpande zose z’Isi, ariko inaba ikivumbikisho cyatumye uruhare rwa diaspora nyarwanda mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu rwiyongera mu buryo budasanzwe.

Imibare dukesha Banki Nkuru y’igihugu, BNR, igaragaza ko mbere y’uko Rwanda Day itangira, nko hagati y’umwaka wa 2000 na 2005, amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu buri mwaka ari hagati ya miliyoni 3.6 na miliyoni 8.6 z’amadorali, mu gihe hagati ya 2006 na 2010 yavuye kuri miliyoni 25 agera kuri miliyoni 98.2 z’amadorali.

Impinduka zikomeye zagaragaye kuva gahunda ya Rwanda Day yatangira, amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza imbere mu gihugu yiyongera ku gipimo cya 158%, kuko yavuye kuri miliyoni 98.2 muri 2010 agera kuri miliyoni 253 z’amadorali mu mwaka ushize wa 2018  ni ukuvuga asaga miliyari 250 z’amanyarwanda.

Prof Kigabo Thomas, ushinzwe ubukungu muri Banki nkuru y’igihugu  BNR, avuga ko ntawashidikanya ku ruhare gahunda ya Rwanda Day mu kuzamuka ku ingano y’amafaranga diaspora nyarwanda yohereza imbere mu gihugu, cyakora akanemeza ko binafitanye isano n’icyizere babona mu buyobozi bw’igihugu.

Yagize ati ''Ikintu cya mbere ni ukuvuga ngo ziriya gahunda za Rwanda day zafashije mu byukuri abanyarwanda badatuye mu Rwanda kugira icyizere mu bukungu bw’igihugu. Iyo umuntu avana amafaranga aho akorera akayazana mu gihugu cye aje gukora investment biba bivuze ko yizera igihugu, acyiyumvamo atakizera uyu munsi gusa ariko no mu bihe biri imbere icyo cyizere aragifite kuburyo avuga ati aya mbonye uyu munsi reka nyashyire mu gihugu cyanjye kubera ko nkizeye ningera no mu masaziro n’igihe kiri imbere nzaba mfite imirimo nakoze mu gihugu."

Mu nshuro zose 9 Rwanda day imaze kuba, abayitabira bagira amahirwe yo guhabwa impanuro zitandukanye na Perezida Paul Kagame.

Muri Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’u Bubiligi muri Kamena 2017, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko urebye aho u Rwanda rugeze utakwirengagiza uruhare rw’abanyarwanda baba mu mahanga muri urwo rugendo.

Yagize ati "U Rwanda rwacu nimwe abari hano n’abari mu gihugu n’abari ahandi aho ari ho hose mumaze kurugira igihugu cy’agaciro, gifite agaciro bitari mu karere gusa ahubwo ku Isi hose."

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira uyu mwaka, ku nshuro ya 10 Abanyarwanda n’inshuti zabo bazahurira muri Rwanda Day mu mujyi wa Bonn mu gihugu cy’u Budage.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage