Yanditswe Mar, 19 2023 17:09 PM | 43,983 Views
Kuri iki Cyumweru, Leta y’u Rwanda n’iy’ Ubwongereza zatangije umushinga wa miliyari 60 z’amanyarwanda wo kubaka inzu zigera ku 1500 zigenewe gutuzwamo abimukira baturutse mu Bwongereza, hamwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.
I Gahanga mu Mujyi wa Kigali ni hamwe mu hazatuzwa abimukira bazataruka mu Bwongereza. Bazaba baturanye n’Abanyarwanda, abaturage b’igihugu kiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abimukira ku isi.
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda Dr. Ernest Nsabimana, nibo bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu 1500 ku buso bwa hegitari 12.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu zisaga 500 kizuzura mu mezi atandatu ari imbere. Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko uyu mushinga uzaba ukomatanyije ibikorwa bitandukanye bizagira uruhare mu iterambere ry’abazaba batuye aha hantu.
Mbere yo kujya gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakirwa abimukira n’abandi baturage bo mu Rwanda, Ministiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yabanje kwifatanya n’urubyiruko mu kwizihiza umunsi wahariwe Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongerezawa CommonWealth.
Urubyiruko ruturutse mu bihugu 10 bigize uyu muryango, rwitabiriye imurikabikorwa ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
Ministiri Suella Braverman yasuye kandi ishuri rya Kepler riherereye mu Karere ka Gasabo. Iri shuri rifite umwihariko wo kuba 25% by’abaryigamo bafite sitati y’ubuhunzi. Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko iri shuri ari igihamya cy’uburezi budaheza.
Ibibazo u Rwanda rwanyuzemo bijyanye n’ubuhunzi ndetse n’umusanzu warwo mu gufasha abimukira n’abasaba ubuhingiro batesekeraga muri Libya bashaka kujya i Burayi, ni kimwe mu byatumye u Bwongereza burubona nk’umufatanyabikorwa wizewe mu gutorera umuti ikibazo cy’abimukira cyugarije isi ,n’u Bwongereza by’umwihariko.
Kwizera Adamz
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
1 minute
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abafite ubutaka butabyazwa umusaruro bashobora gushyirirwaho ibihano
Mar 10, 2024
Soma inkuru
Igororamuco: Abayobozi b'Intara basuye ikigo ngoraramuco cya Iwawa
Jan 08, 2024
Soma inkuru
Abiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ngo ibiruhuko babibyaje umusaruro
Jan 04, 2024
Soma inkuru
Intara y'i Burasirazuba yasabwe kunoza uburyo bw'imiturire
Jan 04, 2024
Soma inkuru
MINALOC: Bamwe mu bahawe inkunga yo kwivana mu bukene barishimira aho bageze mu iterambere
Jan 04, 2024
Soma inkuru
Abatuye Umujyi wa Kigali barishimira uko basoje umwaka
Dec 31, 2023
Soma inkuru