AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

RwandAir yitezweho kongera abashoramari bo muri Israel mu Rwanda

Yanditswe Jun, 26 2019 23:34 PM | 7,193 Views



Bamwe mu bashoramari  bo mu gihugu cya Israel basanga ingendo za Rwandair mu gihugu cyabo zizatuma ishoramari ryabo rirushaho kwiyongera mu Rwanda by’umwihariko no muri Afurika muri rusange.

Ibi babigaragaje ku mugoroba ku wa Kabiri mu gitaramo cyo kwakira ku mugaragaro sosiyete ya Rwandair i Tel Aviv muri Israel.

Umujyi wa tel aviv ugaragaramo ibikorwa byinshi by’iterambere bikomoka ku ngufu zashyizwe mu ishoramari mu  gihugu cya Israel.


Abashoramari bo muri iki gihugu bavuga ko kuba Rwandair itangije ingendo Kigali-Tel Aviv bigiye gutuma ishoramari ryabo ryiyongera mu Rwanda n’ahandi henshi muri afurika.

Uwitwa Daniel avuga ko avuga ko afite umugambi wo gushora imari muri Afurika, aho asanga bizamworohera kubera RwandAir.

Ati “Ntekereza ko iki ari igikorwa cyiza cyane kizafasha ba rwiyemezamirimo b'impande zombi gukorana bakagera ku bintu bihambaye.

Na ho Boaz Wasman avuga ko abashoramari benshi bari bategereje icyo cyerekezo aho bizatuma ishoramari ryiyongera ndetse n’ubukerarugendo.

Mu birori byo kwakira ku mugaragaro Rwandair i Tel Aviv, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane Urujeni Bakuramutsa yavuze ko kwaguka kwa Rwandair bigiye gutuma u Rwanda na Israel birushaho gutera imbere cyane ko binahuriye kuri byinshi.

Yagize ati “U Rwanda na Israel bisangiye icyerekezo cyo kwiyemeza kurenga amateka mabi no kubaka ahazaza heza ku baturage babyo. kuba Rwandair yageze hano birashimangira ubushake bwa guverinoma zacu bwo kwagura ubutwererane mu nzego nshya zirimo ubukerarugendo,ubucuruzi,ubucuti hagati y'abaturage byose bizatuma ubutwererane bwacu bukomera.”


Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yagaragaje ko iterambere ry'u Rwanda rizakomeza kwiyongera kubera icyerekezo cyiza rufite, aho yashimangiye ko rufite umuyobozi mwiza, Perezida Paul Kagame ureba kure kandi agakemura n’inzitizi izo ari zo zose.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair Yvonne MANZI Makolo yavuze  ko nyuma ya Tel aviv hagiye gutangizwa n’ibindi byerekezo bishya birimo Louanda muri Angola, Adis Abeba muri Etiyopiya ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkuru ya Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura