AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

RwandAir iri gukora ingendo 6 ku cyumweru ziva cyangwa zerekeza i Kinshasa

Yanditswe Nov, 03 2019 09:56 AM | 15,876 Views



Hashize amezi atandatu Sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, Rwandair itangiye gukora ingendo Kigali-Kinshasa. Ubu izi ngendo zikubye kabiri kuko zavuye kuri 3 zikaba 6 mu cyumweru. Abakora izi ngendo bahamya ko bizongera ubucuruzi mu buryo bufatika.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ni bwo Rwandair yatangije ingendo z'indege zerekeza Kigali -Kinshasa na Kinshasa-Kigali,  icyo gihe bamwe mu bakoze urugendo rwayo rwa mbere n'iyi ndege basobanuye ko bishimiye izi ngendo ndetse bagaragaza ko ari ikimenyetso cy'umubano mwiza, ikaba ari n'inzira yo kwagura ubuhahirane ku bihugu byombi.

Umwe mu bagenzi yagize ati ‘‘Nkatwe dukora buzinesi twabyifuje kuva kera ariko igihe kirageze birakunda. Dufite icyo twashimira Perezida wacu Paul Kagame ibyiza agenda atugezaho adufungurira amarembo hirya no hino, ni intambwe ikomeye kuri uru rugendo rwa Kinsha rufite icyo ruvuze.’’

Undi mugenzi yagize ati ‘‘Ibi birerekana imibanire myiza hagati y'ibihugu byombi kandi twizerako izakomeza. Nk'ubu u Rwanda rwakira ba mukerarugendo benshi, nizeye ko n'abavuye mu Rwanda bazanyura iwacu muri Kongo bagasura Zongo, Bonobo,...Byashoboka.’’

Ingendo za Rwandair Kigali-Kinshasa zatangiye ari 3 mu cyumweru. Uhagarariye iki kigo mu Mujyi wa Kinshasa na Brazaville, Sebintu Charles asobanura ko kubera ubusabe bw'abagenda na Rwandair mu icyi cyerekezo, bamaze gukuba kabiri umubare w'ingendo ikora.

Yagize ati ‘‘Usibye ku wa Mbere ubundi tugira indege buri munsi kugenda no kugaruka Kigali,  igafasha abagenzi kubona imyanya uko babyifuza ndetse bigafungura amarembo ahandi nka Londres, Bruxelles n'ahandi muri Afurika. Abegereye ku kibuga bashobora kugura amatike ku kibuga, abegereye aha mu mugi ni ho bagurira, hakiyongeraho abandi bapariteneri 400 bashobora gucuruza amatike yacu mu makomine ya hano muri Kinshasa.’’

Nyuma y'itangizwa ry’ingendo zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hari bamwe mu bikorera ku mpande zombi batangiye kuhashora imari, abandi boroherwa no gukora neza ibyo bari basanzwe bahakora nk'uko Abanyarwanda bakorera i Kinshasa n'abahakorera ingendo kenshi babisobanura.

Nshimiyimana Didace yagize ati ‘‘Umujyi wa Kinshasa uragutse utuwe n'abaturage babarirwa hejuru ya miliyoni 12. Izo ni imbaraga mu bucuruzi, ni demande ihagije mu gukora ubucuruzi muri uwo mujyi mu gihe hari uburyo bwo kuhagera inshuro nyinshi mu cyumweru; kandi buzinesi bisaba ko umaximiza n'igihe.’’

Salim Hamud, Umunyarwanda ukorera i Kinshasa na we yagize ati ‘‘Icyo nishimira kuri Rwandair bafite serivisi nziza, umugenzi umwe araza ejo akazana abandi ko aba avuga ati barakora neza. Ubu bagenda 6 ariko ndumva byakongera bikaba byinshi kuko abagenzi ni benshi; hari uza ashaka kugenda agasanga indege yuzuye agahindura itariki.’’

Ku ruhande rw'abanyekongo bakunze kugenda na Rwandair, benshi muri bo bavuga ko badafite byinshi byo kuyivugaho kubera kunyurwa na serivisi ibaha.

Clemence Kasongo ni umucuruzi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, avuga ko Rwandair igira serivisi nziza ndetse ikaba itanahenda.

Ati ‘‘Rwandair ni sosiyete ikora cyane yo kwizerwa kandi ntihenda, barihuta, nk'iyo ukeneye ubufasha ni sosiyete ikugoboka mu gihe gikwiriye. Nk'abava hano berekeza Ghuanzhou niho mpa amanota cyane, ntacyo kuvuga gihari Rwandair irihariye.’’

Umuyobozi mukuru wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo agaragaza ko n'ubwo u Rwanda rugenda rwagura ingendo z'indege hirya no hino ku isi, ngo icyerekezo cya Kinshasa na cyo gifite umwihariko.

Yagize ati ‘‘Icyerecyezo cya Kinshasa ni ingirakamaro kuri twe. Tumaze igihe tugitegereje kuko ni ahantu hakomeye hahuza ibihugu byombi, horoshye kuhakorera business haba Abanyarwanda n'Abanyekongo, mbese Kinshasa ivuze byinshi kuri twe.’’

Ku biro bya Rwandair i Kinshasa usanga buri mwanya haba hari umurongo munini w'abaje kugura amatike aberekeza muri rusange i Kigali cyangwa mu bindi byerekezo byo hirya no hino ku isi; uku ni na ko biba bimeze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Nd'jili kuko ahasuzumirwa imizigo kimwe n'abagenzi bakoresha iki kibuga, usanga abakozi ba Rwandair bafite akazi.

Gusa nanone abagenzi bavuga ko igihe Rwandair izaba yabazaniye indege zitwara imizigo myinshi bizakomeza gushimangira serivisi bagezwaho n'iyi sosiyete imaze imyaka isaga 10.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira