Yanditswe Oct, 15 2021 11:11 AM | 205,787 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir yatangije ingendo zihuza Kigali na Goma muri RDC.
RwandAir yahagurutse ku kibuga
mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa sita n'iminota 40.
Iki cyerekezo kikaba kibaye icya gatatu RwandAir ifunguye muri RDC nyuma ya Kinshasa na Lubumbashi.
Abagenzi basanzwe bakora ingendo Kigali-Goma baravuga ko kuba RwandAir igiye kujya yerekeza i Goma, bizabarinda imvune bagiriraga mu nzira kuko abenshi bakoreshaga umuhanda bikaba byabatwara nk'amasaha hafi atanu.
Umunyekongo, Patrick Nzoloka yabwiye RBA ko bigiye kwihutisha akazi ke nk'umucuruzi usanzwe ujya hirya no hino Ku isi.
Uwitwa Sangwa Marie Claire usanzwe acuruza amatike y'indege we avuga ko kubera urugendo rurerure mu modoka kuva i Goma uza i Kigali, hari bamwe mu bakiriya be bajyaga bakererwa bagasanga indege bashakaga zabasize ariko ubu bitazongera kubaho.
RwandAir izajya yerekeza i Goma inshuro ebyiri mu Cyumweru.
Jean Damascene Manishimwe
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru