AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

RwandAir ihagaze ite muri iki gihe cya Covid 19?

Yanditswe Sep, 15 2021 17:47 PM | 69,064 Views



Ubuyobozi bwa sosiyete y’indege ya Rwandair busobanura ko nubwo ubucuruzi ku isi muri rusange bwahungabanyijwe na Covid 19, bitayibujije gukomeza kwagura ibikorwa byayo.

Hamwe mu ho yaguriye ibikorwa ni muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo Abakongomani baba mu Rwanda bagaragaza ko ibi ari ikimenyetso cy’umubano mwiza w'ibihugu byombi.

Kuva mu 2003, imyaka 18 irashize u Rwanda rutangije sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere, Rwandair.

Ni sosiyete imaze gukura kuko kugeza ubu ifite indege 12 ikanagira ibyerekezo 29 birimo 2 byo ku mugabane w'i Bulayi, 2 byo ku mugabane wa Aziya naho ibindi byerekezo ni ibyo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo, avuga ko nubwo muri iki gihe isi yugarijwe n'icyorezo cya covid 19 bikaba byaranahungabanyije ingendo z'indege, bitahagaritse burundu imikorere y'iki kigo.

Yagize ati “Rwandair kimwe n'izi kompanyi z'ubwikorezi mu kirere ku isi, zagizweho ingaruka na covid  kuko nko mu kwa 3 ubwo icyorezo cyari gikaze cyane twahisemo guhagarika ibikorwa burundu, nyuma dukomeza gutwara imizigo gusa mu kwa 8 twongeye gusubukura ingendo mu byerekezo byinshi tunafungura ibishya nka Bangui, na Lubumbashi na Goma biri vuba.”

Nta myaka 2 irashira sosiyete Qatar Airways isinye amasezerano y'imikoranire aho 49% by'imigabane Rwandair yegukanwe na Qatar, Rwandair ivuga ko aya masezerano agitunganywa, ni mu gihe muri 2019 igihugu cya Qatar cyanegukanye imigabane ingana na 60% yo kubaka no kugenzura ikibuga cy'indege cya Bugesera.

Ku rundi ruhande ibyerekezo bya Rwandair bikomeje kwaguka kuko nyuma y'uko mu mwaka wa 2019 itangije ingendo i Kinshasa, ubu noneho zigiye no gukomereza mu mujyi wa Lubumbashi guhera tariki 29 z'uku kwezi ndetse na tariki 15 z'ukwa 10 ingendo zikazatangira i Goma.

Nta kindi gihugu Rwandair iragiramo ibyerekezo 3 usibye RD Congo: ibi ni byo uhagarariye abakomani baba mu Rwanda, Dr Raymond Awazi aheraho yemeza ko ntawe ukwiye gushidikanya ku mubano w'ibihugu byombi.

Ati “Ndanezerewe cyane, sinabura kandi kuvuga ko uwaba agishidikanya ku mubano w'ibihugu byombi ko yaba arimo kwibeshya cyane kuko wageze ku yindi ntera. Hari hasanzweho ko Rwandair ijya i Kinshasa, none haje Lubumbashi na Goma: Ibi se ntibikwereka ko umubano wavuguruwe cyane? Ni ibyishimo birenze, muzi ko ubwikorezi bwo mu kirere bworoshya gutwara abantu n'ibicuruzwa, urumva ko iterambere rizihuta ku mpande zombi kuko buri gihugu gifite ibyo ikindi gikeneye.”

Ingendo zihuza Kigali na Kinshasa zavuye kuri 2 mu cyumweru, zikaba zimaze kuba izitari hasi ya 6 mu cyumweru ibigaragaza ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi wa Rwandair i Kinshasa, Sebintu Charles avuga ko ibyishimo ari byose ku banyekongo bagiye kubona izindi ngendo 2 za Rwandair mu migi ya Goma na Lubumbashi.

Abasesengura ibijyanye n'ubukungu basanga gufungura ingendo z'indege za Kigali, Goma na Kigali Lubumbashi ari umusaruro w'ibiganiro bya politiki by'abakuru b'ibihugu byombi, Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Felix Tshisekedi wa DRC.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair, yizeza ko muri gahunda yo gukomeza kunoza serivisi z'abakiriya, hakomeje gutekerezwa uko hagurwa n'indege zitwara imizigo kugirango zihutishe ubwikorezi kuko hari ingano nini y'ibicuruzwa biva cyangwa biza mu Rwanda.

Sosiyete ya Rwandair ishimangira ko izakomeza kwagura ingendo zayo hirya no hino ku isi, uko ibihugu binyuranye bizakomeza gufungura ikirere cyabyo, kuko bimwe na bimwe bitarasubukura ingendo byirinda ikwirakwira rya covid 19.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira