AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Rwamagana ku isonga mu kwesa imihigo ya 2016/2017

Yanditswe Oct, 06 2017 16:23 PM | 6,837 Views



Uturere twa Rwamagana,Musanze na Huye nitwo twegukanye ibikombe by' imihigo y' umwaka wa 2016/2017,ibikombe abayobozi b'utu turere bashyikrijwe na Pereizda wa Repubulika Paul Kagame.

Uturere twari dusanzwe tumenyerewe mu myanya ya nyuma,  twihariye imyanya ya mbere mu kwesa imihigo ya 2016/2017.Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere n'amanota 82.2% ,ku mwanya wa kabiri haza Musanze yari yaherutse utundi turere mu mwaka wa banje naho Huye yisubiza umwanya wa Gatatu yari isanzweho.

Mu tundi turere rwari dusanzwe tuza mu myanya yanyuma twicumye tukaza mu icumi ya mbere, harimo Gakenke yaje ku mwanya wa Kane,Nyarugenge ku mwanya wa 5,Gatsibo ku mwanya wa 6 na Kirehe yaje ku mwanya wa 7 mu gihe mu myanya itatu ya nyuma haje uturere twa Ruhango,Rulindo na Rubavu.

Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye mu isuzuma ry' ishyirwa mu bikorwa ry' imihigo bikwiye kubera isomo abaje ku myanya ya nyuma bitaretse n'abaje mu yambere.

Muri rusange uturere 4 kuri 5 tugize intara y'Amajyaruguru twaje mu myanya 10 ya mbere,intara y'Iburasirazuba ifitemo utureremo 3 ,umujyi wa Kigali ni 2 kuri 3 tuwugize, naho intara y'Amajyepfo yari isnzawe yiharira myinshi muri iyi myanya ifitemo umwe gusa mu gihe uturere 4 tw'intara y'Ibirengerazuba twakurikiranye kuva ku mwanya wa 11 kugeza ku wa 14.

Ahereye ku mihigo ya 2017/2018,Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kuba impinduka mu buryo ihigwa hakibandwa ku kongera umusaruro.Mu buryo yavuze ko atanenga ikigo kigenga cy'ubushakashatsi cya IPAR gisanzwe gikora isuzuma ku ishyirwa mu bikorwa ry' imihigo ,Umukuru w' igihugu yavuze ko hagiye kongerwamo n'ikigo cy'igihu cy'ibarurishamibare hagamijwe kurushaho kugaragaza isura nyayo y'ibiva mu mihigo hashingiwe ku mikoro biba byatwaye.


Perezida Kagame yongeye kugaragaza imikorere n'imikoranire y'inzego itanoze nka kimwe mu bibazo by'ingutu bicyugarije inzego za Leta aca n'akarongo ku mitangire ya serivisi aho yavuze ko bitumvikana ukuntu abaturage bishyura amafaranga ya mituelle nyamara bajya kwivuza ntibahabwe serivisi bakwiye.

“Dukwiye kuvugurura imikoranire. Abananiwe gukorana nk'uko bigomba na bo bakagerwaho n'ingaruka zigaragara,ndabasaba bayobozi, cyane cyane abo mu nzego z'ibanze guha abaturage serivisi tubagomba. Ni ngombwa” Perezida Kagame

Minisiteri y’Uburegetsi bw’ igihugu ivuga ko mu mwaka w’ imihigo ushize hahujwe ubutaka kuri hegitari miliyoni na 400(97%),hubakwa ibirpmetero 1658 by’imihanda y’imigenderano (96%) kdi ngo imisoro yinjizwa n’ uturere iva kuri miliyari 39 igera kuri 47 mu gihe ngo imiryango 1296 yatujwe mu midugudu 45 y’icyitegererezo.

Hashingiwe ku byatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr.Ngirente Edouard uturere 4 dufite hagati y'amanota 80 na 82.2%,utugera kuri 25 dufite hagati ya 75 na 80% mu gihe kamwe gafite hagati ya 70 na 75.%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira