AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Rutsiro: Inkuba yakubise abana batatu,babiri bitaba Imana

Yanditswe Aug, 15 2016 11:22 AM | 2,593 Views



Imvura yaraye iguye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yagaragayemo inkuba yakubise abana batatu barimo uw’imyaka irindwi n’uwa 13 bavukana ndetse n’uw’imyaka 10 ubwo bari bari kuvoma ku mugezi.

Abo bana bakimara gukubitwa n’inkuba bahise bajyanywa ku bitaro by’i Murunda babiri muri bo bahita bapfa undi akaba agikurikiranwa n’abaganga muri ibyo bitaro.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, atangaza ko harimo gukorwa ubushakashatsi kugirango bamenye impamvu aka Karere kibasirwa cyane n’inkuba.

Yongeyeho ko hari abemeza ko inkuba zihibasire kubera imisozi miremire abandi bakagaragaza ko biterwa n’amabuye y’agaciro aboneka mu butaka ariko akavuga ko bagitegereje kureba icyo ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu mwaka ushize buzagaragaza.

Ayinkamiye Emerance akaba asaba abaturage kujya birinda kujya munsi y’ibiti n’ahantu hari amazi mu gihe cy’imvura.

Muri aka karere kaza ku isonga mu kwibasirwa n'inkuba mu Rwanda umwaka ushize zahitanye abantu 12. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura