AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Rutsiro: Ibihumbi 15 Frw byatumye yikura mu bukene

Yanditswe Jun, 09 2022 10:54 AM | 49,487 Views



Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bibumbiye mu matsinda yo kwigira barashimira leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo yabahaye amahugurwa yo kwiteza imbere n'igishoro cyo gutangira imishinga mito none ubu bakaba hari aho bamaze kwigeza.

Ni abaturage barenga 2000 bari mu matsinda 55 mu Murenge wa Mushubati. Hashize imyaka 2 bahuguwe ku kwiteza imbere bahereye kuri bike bafite. Banahawe kandi amafaranga yo gutangiza imishinga y'ubworozi bw'amatungo magufi, none ubu benshi muri bo barahamya ko bazamuye imibereho. 

Mu rugo rw'umwe muri bo utuye mu kagari ka Gitwa, yabwiye RBA ko ahereye ku bihumbi 15 yahawe mu kwa 6 kwa 2020, yakomeje kugenda yorora inkoko, kugeza ubwo zatumye abasha kwigurira ikimasa, na cyo kimaze gukura akigurisha amafaranga yongeyeho ayo yari amaze kwizigamira n'ayo yagujije muri SACCO agura isambu nini ya miliyoni 3. Uyu muturage avuga ko abona yarenze kuba uwo mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe abarizwamo. 

Benshi mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya Hinduka ukire bavuga ko iyi nzira ari yo banyuzemo bagera ku iterambere rifatika.

Kuri ubu, mu Karere ka Rutsiro hari kubera ubukangurambaga bwo kugaragariza abaturage ko uhereye kuri bike ushobora kugera ku iterambere. Ni ubukangurambaga bwitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba HABITEGEKO François ari kumwe n'umushumba wungirije wa ADEPR ku rwego rw'igihugu ndetse n'umuyobozi wa World vision mu Rwanda. 

Ni ubukangurambaga kandi bunagamije kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage kuko ngo ahanini biterwa n'ubukene mu miryango.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize