Rutongo: Imyaka 5 irashize ibirombe byavagamo toni 100 za gasegereti buri kwezi bifunze

AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR yiga ku mutekano wa Centrafrika – Soma inkuru...
  • Kwibuka27: Karongi na Nyamagabe, uturere twa mbere dufite imiryango myinshi yazimye – Soma inkuru...

Rutongo: Imyaka 5 irashize ibirombe byavagamo toni 100 za gasegereti buri kwezi bifunze

Yanditswe Dec, 08 2020 08:49 AM
70,093 ViewsHashize imyaka 5 ibirombe bya Rutongo byacukurwagamo toni 100 za gasegereti buri kwezi, bifunzwe kubera ko umushoramari atubahirije amasezerano yagiranye na Leta y'u Rwanda. Abaturage basaga ibihumbi 10 bari batunzwe  n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo baheze mu gihirahiro.

Ibi birombe bya Rutongo byafunzwe ni ibya Masoro, Mahaza, Gisanze na Karambo. Uretse abacukuraga amabuye y’agaciro ya gasegereti, harimo n'abakoraga ubwikorezi bw’imicanga n'amabuye byavaga muri ibi birombe.

Ababikoragamo bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma yo kubura akazi ahubwo hakaba hari abajya kubicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko rimwe na rimwe bigateza n’impanuka.

Nsabimana Augustin ati “Umuntu yahakuraga ikiramutsa umuryango we akahakura ibyo kurya, ukabona amafaranga agura umwenda na mituweli mbese ni ho twakuraga amafaranga mu by’ukuri”

Na ho Hitabatuma Juvenal ati “Mbere dukora umuntu yahemberwaga icyo yabonye waba wabonye akazi ugahembwa, kampani igenda isa nk’icitse intege ibirombe bimwe barabifunga abakozi babura icyo bakora, none ubu turi kujya kwakayo akazi bakatubwira ngo nidusubire iyo twari turi nta kazi karaboneka.”

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu birombe bya Rutongo SImpenzwe Leonidas na we avuga ko na bo iki kibazo bakiburiye igisubizo kuko ibi birombe buri kwezi byacukurwagamo toni zisaga 100 za gasegereti.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko bakoze ubuvugizi kuri iki kibazo bakaba bategereje igisubizo mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Ati “Ah angaha hakoraga abaturage basaga ibihumbi 10, mu buryo bunyuranye, hari abacukuraga, abikoreraga n'imiryango yabo, hari ababaga mu micanga yabaga yamanutse za Rusine, igacuruzwa murabizi ko imicanga mwubakisha Kigali yavaga hano Rusine, ubwo rero iyo badacukuye ayo mabuye y'agaciro iyo micanga ntabwo imanuka ngo icuruzwe, ikirombe cyo cyahagaze amakuru dufite ni uko ubufatanye bw'umushoramari yarafitanye na Leta y'u Rwanda hari ibibazo byavutsemo bituma gihagarikwa."

Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe gaz, peteroli na mine Francis Gatare avuga ko ibi birombe bya Rutongo byafunzwe kubera abashoramari batigeze bubahiriza amasezerano bagiranye na Leta bituma bahagarikwa. Cyakora mu ntangiriro z'umwaka utaha ngo imirimo izongera gusubukurwa.

Ati  "Mine ya Rutongo abashoramari bari bamaze igihe badakora neza kubera amasezerano bari bafitanye na Leta yari akenewe kuvugururwa, ayo masezerano amaze kuvugururwa, tumaze kumvikana ku mikorere mishya n'abashoramari n'uburyo bizakora, turizera y'uko mu ntangiriro z'umwaka utaha 2021 mine ya Rutongo izatangira gukora neza, yujuje ibisabwa, yubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi kandi bagashiramo ishoramari rihagije"

Kuri ubu abakozi basaga gato 200 ni bo basigaye mu birombe bya Rutongo byakomeje gukora ari byo Nyamyumba na Gasambya. Muri iki gihe ku kwezi haboneka umusaruro ungana na toni 12 gusa.

Jean Paul TURATSINZEBa uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED