Yanditswe Dec, 11 2019 09:48 AM | 2,870 Views
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo aravuga ko mu byo agiye kwitaho kurwanya ruswa ivugwa mu rwego rw'ubutabera bizaza ku isonga.
Ibyo yabigarutseho mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati ye na Prof Sam Rugege wayoboye urukiko rw'ikirenga kuva mu myaka 8 ishize, uyu muhango ukaba wabaye kuri uyu wa Kabiri.
Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa. Raporo y’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda iherutse kwerekana ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gupimo cya 9.41%.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Dr.Ntezilyayo Faustin avuga ko kurwanya ruswa ari kimwe mu byo shyize imbere.
Ati ''Ikipe icyuye igihe yatangiye guhangana n'ikibazo cya ruswa, ndetse n'icy'imyitwarire y'abacamanza, iyo gahunda tugomba kuyikomeza, tukayishimangira, kandi koko biranumvikana, nk'uko abantu babivuga, niba ari wowe wagombaga kuba umurinzi w'itegeko akaba ari wowe uryica, iryo tegeko ryarindwa na nde? Ruswa mu nzego z'ubutabera aba ari icyorezo ku buryo mfatikanyije n'inama nkuru y'ubucamanza, tuzakomeza umurongo watangiwe kugira ngo abazagaragaraho ibyaha nk’ibyo bikabahama bazakurikiranwa hifashishijwe amategeko.''
Ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza,mu kwezi gushize kwa 11 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abakozi b’u rwego rw’ ubutabera kwisuzuma bakitandukanye na ruswa.
Yagize ati ''Ikintu bita Brible index yo mu Rwanda basanze ruswa mu bucamanza ko isa n'iyazamutse igihe ruswa mu gihugu muri rusange yagiye igabanuka. Kugira ngo rero ubucamanza bugere ku byifuzo byo guhora tugana mu nzira nziza, ubwo ni uguhora twisuzuma, twese tukunganira ubucamanza ariko na bwo bugahora bwikosora aho bwabonye ibiitagenda neza.''
Nyuma yo guhererekanya ububasha n’ umusimbuye, Prof Sam Rugege wari umaze imyaka 8 ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashimangiye ko urwego rw’ ubutabera ruherutse kubamo impinduka rugahabwa aboboyozi bashya,ruri mu maboko asHoboye.
Ati ''Twese duharanira ko Abanyarwanda babona ubutabera bunoze, ahubwo nakwizeza abanyarwanda ko ubucamanza tubusize mu maboko ashoboye, ko nta mpungenge bakwiriye kugira, ahubwo ko bakwizera ko abadusimbuye bazakomeza gutanga ubutabera bazishimira.''
Hakurikijwe itegeko nshinga rya 2003
ryavuguruwe muri 2015, Dr
Faustin Ntezilyayo wahawe inshingano zo kuyobora Urukiko rw'Ikirenga, azamara
menda y'imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.
Raporo y'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere ya 2018 igaragaza ko abaturage bafitiye icyizere ubucamanza mu micire y'imanza ku kigero cya 85,8%, igipimo kivuye kuri 78,3% mu mwaka wa 2017.
Inkuru mu mashusho
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru