Yanditswe Nov, 19 2020 21:57 PM | 49,701 Views
Abaturage
bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi baramagana ingeso mbi yadutse muri
bamwe mu basore bo muri uyu Murenge basaba abakobwa kubaha amafaranga kugira ngo babarongore.
Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango itangaza ko yahagurukiye
iki kibazo ku buryo yizeye ko kizacika vuba.
Umuhungu agira atya ngo akegera umukobwa umwe cg benshi akamubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazanibanira akaramata. Cyakora amusaba kubanza kumuha amafaranga yo kugira ibyo ashyira ku murongo,bitaba ibyo ntabe akimurongoye.
Ni ikibazo abaturage bavuga ko kiri mu bikenesha bamwe, cyane cyane ab'amikoro make kubera ko ngo akenshi ayo mafaranga abakobwa bayasaba ababyeyi babo.
Abasore n'abakobwa ntibashatse kugira icyo bavuga kuri iyi ngeso. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nkungu MUSHIMIYIMANA Janvier avuga ko abakunze gukora ibi akenshi ari abatekamitwe.
Abo muri sosiyete civile bo basanga hakwiye ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo kugira ngo n'igisubizo cyacyo kizabe kirambye.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Ingabire Assumpta wahagurukijwe n'iki kibazo akaza kubiganiraho n'abaturage b'i Nkungu, atangaza ko kigiye guhagurukirwa mu buryo budasanzwe.
Iyi ngeso yatangiriye mu Mirenge imwe yo muri Nyamasheke, bikavugwa ko yakopewe mu baturanyi babo bo ku Idjwi, ubu ikaba igenda ikwira no mu Mirenge imwe n'imwe yo muri Rusizi.
Aphrodis MUHIRE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru