AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Yanditswe Jun, 08 2023 18:52 PM | 55,081 Views



Abakora muri serivisi z'ubuzima ndetse n'aborozi b'ingurube mu Karere ka Rusizi bavuga ko bahuriye ku kibazo cyo kutabona serivisi zitangwa na drone zirimo iz'amaraso yo guha abarwayi bayakeneye n'izo kubegereza intanga zo kubangurira amatungo.

Kugeza ubu indege nto zizwi nka drone zikwirakwiza amaraso agenewe akarere ka Rusizi ziyageza ahitwa mu Gisakura mu Karere ka Nyamasheke mu nkengero z'ishyamba rya Nyungwe akahavanwa n'imodoka mu rugendo rusaga isaha, abaganga bo ku Bitaro bya Mibilizi bagaragaza ko kuba drone zizana amaraso zitabasha kugera kuri ibi bitaro hari ubwo bibagora kuramira ubuzima bw'abagana bikarangira batanze serivise mbi.

Kuba izi drone zitabasha kugera mu Karere ka Rusizi binagira ingaruka ku borozi b'ingurube bo muri aka karere kuko ngo kugerwaho n'intanga zo kubangurira aya matungo bibabera imbogamizi kuko zibageraho zihenze ndetse rimwe na rimwe zangiritse bikadindiza ubu bworozi bwabo.

Iki kibazo cyo kutagerwaho na drone kandi kinadindiza abatunganya izi ntanga ziterwa ingurube kuko ngo izingana na 80% y'izo batunganya zangirika zitageze ku borozi kubera uburyo bwo kuzibagezaho budafite ireme.

Aba bose bifuza ko izi drone zakongererwa ubushobozi n'ab' i Rusizi zikabageraho kugira ngo izi mbogamizi zose ziveho, maze nabo babashe kubona serivisi nziza nk'ahandi hose hagera izi drone.

Iki kibazo banakigejeje ku ntumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko ubwo baheruka gusura aka Karere.

Honorable Karinijabo Barthelemy avuga ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye akizeza abaturage ko bagiye kugikorera ubuvugizi ku nzego zose bireba gusa ngo hari n'icyizere bakurikije aho bigeze.

Kuva mu Gisakura aho drone zisiga amaraso ugera ku bitaro bya Mibilizi hari ibirometero bisaga 50, ibikomeza gushyira abarwayi bayakeneye mu kaga, ni mu gihe aborozi bo mu bice by'icyaro mu mirenge ya Bweyeye Butare na Nyakabuye aribo bagowe no kugerwaho n'intanga zo gutera ingurube zabo kuko uzikeneye nyuma y'igiciro cyazo asabwa kurenzaho amafaranga asaga ibihumbi 15 y'igiciro cy'ubwikorezi bwazo kuko zigenda kuma pikipiki.

Kugeza ubu gutera intanga mu Karere ka Rusizi biri ku kigero cya 5% mu ngurube zisaga ibihumbi 50 zororerwa muri aka karere, ibintu bituma ubworozi bw' iri tungo buhakorerwa butaraba kijyambere ku rwego rwifuzwa.


Gatete Eric Rafiki



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF