AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rusizi: Isoko ryatewemo umuti mu rwego rwo kwirinda COVID19

Yanditswe Jun, 23 2020 07:29 AM | 28,225 Views



Kuri uyu wa Mbere amaduka n'isoko ry'umujyi wa Rusizi byazindutse biterwamo umuti wica udukoko hagamijwe kwirinda ikwirakwiza ry'icyorezo cya Covid 19.

Ni igikorwa byari biteganyijwe ko kimara amasaha 3, imirimo y'ubucuruzi ikongera igakomeza. Ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi buvuga ko gutera imiti bizakomereza n'ahandi hahurira abantu benshi nko mu masoko y'icyaro n'ahandi.

Guhera isaa kumi n'ebyiri za mu gitondo ni ho iri soko ry'umujyi wa Rusizi ryafunzwe mu gihe cy'amasaha  3 gusa, kugira ngo riterwemo imiti yica udukoko maze nyuma y'icyo gikorwa rigakomeza gukorerwamo abacuruzi n'abaguzi  bakomeza kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid 19 nk'uko umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kankindi Léoncie yabisobanuye.

Mu gihe aka Karere ka Rusizi kamaze iminsi mu kato kubera ubwandu bwa Covid 19 bugenda buhagaragara, hari na bamwe mu bakozi b'ibigo bimwe na bimwe bikorera muri uyu mujyi bagaragaweho iki cyorezo  biba ngombwa ko bamara iminsi mike inzu bakoreramo ziba zifunze, ndetse bamwe muri abo bakozi bashyirwa mu kato. 

Hari kandi amakuru yahwihwiswaga na bamwe mu baturage, ko iri soko bariteye umuti nyuma y'aho muri iri soko hatahuwe umucuruzi wanduye covid 19. Nyamara  Kankindi avuga ko nta burwayi buragaragara muri iri soko ko ahubwo gutera umuti ari gahunda yatangiriye mu maduka yo hanze y'iri soko kandi ko bayizeramo umusaruro nihubahirizwa n'izindi ngamba bijyana.

Mu Karere ka Rusizi hakomeje kugaragara imibare iri hejuru y'abanduye covid aho ku munsi w'ejo mu barwayi bashya 26 babonetse mu gihugu 18 bose ari ab'i Rusizi. Abo baje basanga abandi basaga 210 barwariye mu mavuriro 5 y'abarwayi ba covid ari muri aka karere ka Rusizi.

Kugeza ubu inzego zibishinzwe ntiziratangaza ko hari uwakize iyi ndwara gusa zitangaza ko abarwayi bose ntawurembye urimo. Kugeza ubu abantu bose bakaba basabwa gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda zirimo, kuguma murugo, kwirinda ingendo zitari ngombwa kwambara neza agapfukamunwa, no gukaraba intoki inshuro nyinshi nk'intwaro ikomeye yo gutsinda covid 19.


Didier Ndicunguye




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama