Yanditswe Nov, 23 2022 12:35 PM | 218,153 Views
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi biganjemo abo mu Murenge wa Butare baravuga ko ibiraro bitatu byo mu kirere bubakiwe bigiye kunoza ubuhahirane n'imigenderanire kuko ngo iyo imigezi yuzuraga byabaga bigoye kwambuka ngo bagere mu bindi bice kandi ari ho bashakira imibereho.
Aba baturage batangaje ibi mu gihe hatahagwa ibiraro bitatu byo mu kirere birimo ikiri mu Murenge wa Bugarama na bibiri biri mu Murenge wa Butare bihuza utugari n'indi mirenge.
Aha mu Murenge wa Butare ikiraro gihuza akagali ka Gatereri n'aka Rwambogo gifite uburebure bwa metero 98, ngo kije ari igisubizo ku buhahirane bwari bwarahagaze kuri utwo tugari ndetse no kubaturuka mu Murenge wa Bweyeye berekeza mu bindi bice.
Aba baturage ngo barashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wibuka n'abatuye mu cyaro cya kure bakabona iterambere. Bati turamushimira kubw'izi nzira zo mu kirere.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet avuga ko uretse ibi biraro bitatu byo mu kirere bujuje muri uyu mwaka, ngo umwaka utaha hari gahunda yo kubaka ibindi bibiri muri uyu Murenge wa Butare n'ahandi kugira ngo abaturage bakomeze guhahirana biteze imbere nta nkomyi.
Iki kiraro gihuza Gatereri na Rwambogo cyatwaye miliyoni zisaga 130; byose uko ari bitatu byatwaye miliyoni zikabakaba 400 z'amafaranga y'u Rwanda.
Jeannine Ndayizeye
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru