AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Rusizi: Batatu baguye mu mpanuka y'imodoka yari itwaye inka

Yanditswe Nov, 17 2023 09:10 AM | 47,978 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rusizi habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye inka.

Ni impanuka yabereye ahitwa mu kadasomwa mu Murenge wa Kamembe.

Mu bantu 4 bari bayirimo babiri bapfuye harimo umushoferi wari uyitwaye n'undi muntu umwe.

Iyi modoka kandi yanagonze umugenzi wari uzindutse ajya mu kazi bisanzwe nawe ahita apfa.

Mu nka 25 yari itwaye, 18 murizo zapfuye izindi zirindwi zisigaye nazo zavunaguritse. Muri babiri barokotse umwe yakomeretse byoroheje mu gihe undi arwariye mu bitaro bya Gihundwe.

Iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw'imodoka bituma igwa mu manga.


Pascal Nshimiyimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF