Yanditswe Jun, 03 2021 15:27 PM | 30,070 Views
Abatuye Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubakiza ikidendezi cy'amazi bavuga ko kihamaze imyaka isaga 7 kikaba gikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iki kidendezi kiri mu kagari ka Shara hagati y’imidugudu ya Rubeho na Busasamana.Wagira ngo ni ikiyaga. Bagiye kubona babona gitangiye kuba kinini uko iminsi itambuka ku buryo Ugereranije kimaze gufata ubuso bwa 1/2 cya hegitari.
Aho kidendeje,hahoze ari imirima y’abaturage. Ubu bakuyeyo amaso.
Abagerageje kukigenzura bavuga ko gifite ubujyakuzimu bwa metero hagati ya 15 na 20. Batangiye guteramo amafi ngo nibura bajye bayaroba,ubuyobozi burababuza. Iki kidendezi gituriye ingo,ibituma abaturage komeje kugitinya dore ko ngo hari n’abo kimaze gutwara ubuzima
Haruguru yacyo,twageze ahantu hari umukoki munini cyane uturanye n’ingo z’abaturage muri metero nke cyane bigaragara ko uwo mukoki nyine wagiye wongerwa ubunini n’amazi ari na yo bemeza ko agaburira n’iki kidendezi. Aba baturage baratunga agatoki aho aturuka. Aho ntahandi mu ku ruganda rwa Cimerwa.
Ibi,uru ruganda rwakomeje kugaragaza ko atari byo. Icyakora ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza buvuga ko iki kibazo kugeza ubu kiri mu maboko y’ikigo cy’igihugu gifite ibidukikije mu nshingano REMA, iki kigo kikaba cyarakoze ubugenzuzi ku bibazo byose abatuye aka gace bakunze kugaragaza.
Ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije REMA hariho raporo ku bugenzuzi yakoze ku bindi bibazo bitandukanye abaturiye uruganda rwa CIMERWA bagiye bagaragaza mu bihe bitandukanye, icyakora umukozi w’iki kigo ushinzwe itangazamakuru yabwiye umunyamakuru ko nta n’umwe muri iki kigo wagira icyo avuga kuri iyi raporo kuko itarasohoka,bakaba barayishyize ku rubuga kugira ngo abantu bayitangeho ibitekerezo,ubwo ni bwo ibyayo bizajya ahagaragara.
Theogene Twibanire
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru