Yanditswe Mar, 22 2023 13:29 PM | 52,338 Views
Mu Murenge wa Giheke w’Akarere
ka Rusizi hari Akagari kitwa Cyendajuru katagira ishuri na rimwe,none ababyeyi
baho bavuze ko bamaze igihe bahangayikishijwe bikomeye n’urugendo rurerure
abana babo bakora barimo n’abiga mu y’incuke.
Ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko aka kagari kari muri site 17 zigiye kubakwaho amashuri mashya vuba
Cyendajuru ni ko kagari gasigaye muri uyu murenge wa Giheke kadafite ishuri yaba iry’incuke cyangwa iribanza. Abana baho bakora urugendo rw’isaha irenga bajya kwiga ku rwunge rw’amashuri rwa Saint Augustin ruri mu kandi Kagari kitwa Giheke.
Iyo abana bahagurutse bagiye kwiga ababyeyi imitima isigara ihagaze by’umwihariko abo mu midugudu ya Burembo na Kabeza yitaruye indi cyane muri aka kagari.
Nyuma yo kubura uko babigenza, incuke babaye bazishyize mu biro by’akagari ku batuye hafi y’aho kubatse.
Iki kibazo kandi cyongera gukomezwa n’imiterere y’uyu murenge udafite umuhanda n’umwe ukoze ku buryo bisaba mwarimu wabo kubiherekereza akamenya ko bageze iwabo cyane cyane iyo imvura yaguye.Ubuyobozi muri aka kagari ka Cyendajuru buhora mu mwitozo wo gushakisha abavuye mu ishuri nk’uko twabihamirijwe na Nshimiyimana Noheli uyobora akagari.
Akarere kavuze ko mu kagari ka Cyendajuru hazajya ishuri muri gahunda ihari yo kubaka amashuri mashya yandi hirya no hino muri aka karere.
Akarere ka Rusizi umwaka ushize kubatse ibyumba by’amashuri bigera kuri 700, n’ubwiherero 1600. Nikubaka ayo mashuri mashya 17 kazaba kagabanyije umusonga kuko hari n’andi mashuri nka GS St Bruno yagaragaje ko ubwinshi bw’abana afite bwakemurwa no kubaka ibinni bigo bishya. Gahunda ya leta ni uko muri buri kagari hagomba kujya ishuri nibura rimwe kugira ngo abana be gukora urugendo rurerure.
Theogene TWIBANIRE
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru