Yanditswe Jan, 07 2020 11:22 AM | 1,856 Views
Abatuye n’abagenda mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi barasaba gukorerwa ikiraro gihuza uyu murenge n'uwa Muganza cyangijwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye muri iyi minsi, kuko uku kwangirika kwacyo byakomye mu nkokora imihahiranire n’imigenderanire byabo.
Ni ku kiraro gihuza Umurenge wa Gikundamvura n'uwa Muganza aho imvura nyinshi yaguye mu mpera z’umwaka ushize yatumye umugezi wa Rubyiro uhegereye wangiza iki kiraro ndetse n'imirima y'umuceri atanasize n'indi myaka ihinze hafi aho.
Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge yombi bavuga kwangirika kw'iki kiraro birimo kubagiraho ingaruka zo mu buryo butandukanye, bakaba basaba ko cyakorwa mu buryo burambye kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere ndetse no gushyikirana n'imiryango yabo nka mbere kitarangirika:
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikundamvura Hategekimana Claver avuga ko ikibazo cy'iki kiraro bakomeje kukiganiraho n'izindi nzego zinyuranye kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo kibonerwe igisubizo mu gihe kitarambiranye.
Kuva iki kiraro cyakwangirika ndetse n'umuhanda uhuza iyi mirenge ubu ari abageze mu za bukuru n'abandi badashobora kwiyambutsa umugezi wa Rubyiro bari kwiyambaza abasore bahirirwa babambutsa babahetse mu mugongo, aho uhetswe yishyura Frw 200,bitaba ibyo bikamusaba kujya kuzenguruka akanyura ahitwa ku Kibangira mu Murenge wa Bugarama,urugendo rw'ibirometero hagati ya 10 na 15 uvuye aho ikiraro cyangirikiye.
Inkuru irambuye
Dominique NYOMBAYIRE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru