Yanditswe Feb, 17 2021 20:32 PM | 33,854 Views
Paul Rusesabagina yongeye kwihakana ubunyarwanda na ho Callixte Nsabimana wiyise Sankara avuga ko ibivugwa n’uyu mugabo wagaragaza inyota yo kuyobora u Rwanda biciye mu mitwe y’iterabwoba biteye isoni, akibaza niba yari kuba perezida ari umunyamahanga.
Paul Rusesabagina n'abandi 20 bahuriye mu rubanza rumwe kuri ubu baraburanishwa n'urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi. Ubusanzwe rukorera i Nyanza ariko rwimuriye imirimo mu cyumba cy'iburanisha cy'urukuko rw'ikirenga i Kigali, aho kuburana bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 bishoboka.
Ababuranishwa bakekwaho ibyaha bitandukanye by'iterabwoba byagize ingaruka ku bantu n'ibyabo harimo n'abo byahitanye.
Paul Rusesabagina wenyine aregwa ibyaha 9 birimo ibyo asangiye n'abandi bari mu buyobozi bw'impuzamashyaka ya MRCD n’umutwe uyishamikiyeho wa FLN ari bo Nsabimana Callixte wiyita Sankara na Herman Nsengimana babaye abavugizi bawo.
Ibyo byaha birimo gushinga umutwe w'ingabo utemewe, gushyiraho umutwe w'iterabwoba, gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba, kwica nk'igikorwa cy'iterabwoba, kwiba, gutwika, ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kwiba, gukoresha ikintu giturika mu buryo butemewe n'amategeko ahateranira rubanda n’ibindi.
Abari ingabo muri uyu mutwe wa FLN bo ibyaha baregwa byiganjemo kuba mu mutwe w'ingabo utemewe n'uw'iterabwoba ndetse n'ibikorwa by'iterabwoba wakoze birimo ubwicanyi.
Muri iki gitondo ibikorwa by'iburanisha byabimburiwe no kumenyesha abaregwa imyirondoro yabo no kugaragaza iy'abaregera indishyi. Gusa bageze kuri Paul Rusesabagina yongera kugaragaza ko ubwenegihugu bwe ari umubiligi atari umunyarwanda.
Ni na byo umwunganira Me Gatera Gashabana yahereyeho agaragaza inzitizi y’iburabubasha ku rukiko rumuburanisha. Aha Me Gashabana asobanura ko guhera mu 2012 ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasabye ubutabera bw'u Bubiligi ko Rusesabagina yoherezwa mu Rwanda. Ibi ntibyemewe kuko ari Umubiligi, akabiheraho agaragaza ko ubushinjacyaha bwabonaga ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha, bukemera ko aburanishwa n’u Bubiligi ndetse biranatangira.
Ibi ngo byagaragaje n’uko habayeho ibyitwa commissions rogatoires bivuze ko abakora iperereza bagiye mu bihugu by’u Bubiligi n’u Rwanda, ndetse ubushinjacyaha bw’u Rwanda busaba ko iwe hasakwa, bikorwa bunahagarariwe. ibi umwunganizi wa Rusesabagina abishingiraho yemeza ko ubushinjacyaha bwahakanye ububasha bw'inkiko zo mu Rda mu kuba zaburanisha uru rubanza bubishyira no mu nyandiko y'ikirego. Yasabye rero ko uwo yunganira yakoherezwa mu Bubiligi agakomeza kuburanishwa n’inkiko zaho.
Ubushinjacyaha busabwe kugira icyo buvuga kuri iyi nzitizi y’ubwunganizi, bwasobanuye ko bwakoranye n’ubushinjacyaha n’ubutabera bwo mu bubiligi mu madosiye 2: iyo mu 2010 bwari bwasabye ko yoherezwa mu Rwanda, ngo aburane ibyaha by’iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba, ndetse n’indi dosiye yo mu 2018 bwamutangiye impapuro zo kumuta muri yombi, bumukekaho ibyaha arimo gukurikiranwaho kuri ubu mu Rwanda.
Aha ubushinjacyaha bwagaragaje ko nyuma yo kumuta muri yombi bwamenyesheje ubutabera bw’u Bubiligi bunasaba ko bwohereza ibimenyetso bwari bwakusanyije n’ibyo u Rwanda rwari rwohereje kandi ngo byarakozwe.
Ibi rero ngo bigaragaza ko ubwo bubasha abunganira Rusesabagina bavuga ko inkiko z’u Rwanda zari zatakaje bwabugaruriwe muri ubu buryo.
Mu baburanishwa hamwe na Rusesabagina, Nsabimana Callixte wiyita Sankara nawe yavuze kuri iyi nzitizi, yibaza impamvu Rusesabagina ahakana ubwenegihugu bw’ubunyarwanda kandi, ngo bajya mu mutwe wa FLN n’impuzamashyaka ya MRCD, Rusesabagina yari afite intego yo kuzaba perezida w’u Rwanda. “Ati ndibaza niba yari kuba perezida w’umunyamahanga nkumva binteye isoni."
Umwanzuro kuri iyi nzitizi y'iburaburabubasha ry'urukiko uzatangazwa tariki 26 z’uku kwezi saa mbiri n'igice hakirwe ndetse hasuzumwe n'izindi nzitizi nyuma yo kwemeza niba uru rukiko rufite ububasha bwo gukomeza kuburanisha uru rubanza.
Mu baregwa kandi harimo umugore umwe rukumbi ari we Angeline Mukandutiye ufungiye muri gereza ya Nyarugenge aho arangiza igihano cya burundu yakatiwe na Gacaca ku byaha bya genocide, we akaba akurikiranweho kuba mu mutwe w'iterabwoba.
Abaregera indishyi muri uru rubanza ni abaturage 84 bagizweho ingaruka n'ibikorwa by'umutwe wa FLN ubwo wagabaga ibitero muri Nyaruguru mu gace ka Nyabimata no muri Nyungwe na Rusizi hagati ya 2018 na 2019.
Gratien HAKORIMANA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru