Yanditswe Sep, 25 2019 08:53 AM | 5,384 Views
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente arizeza abahinzi ko igihugu kizakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kurushaho. Ibi yabivugiye mu Karere ka Rulindo ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2020 A.
Ubusanzwe igihembwe cy’ihinga A abenshi bita icy’umuhindo gitangira mu mpera z’ukwezi kwa 8. Abahinzi bo mu Karere ka Rulindo bemeza ko iki gihembwe ari cyo kigira umusaruro munini ugereranyije n’ibihembwe 2 bisigaye.
Utereye amaso ku misozi igize aka karere usanga imirima yaramaze gutegurwa, ahandi imyaka yarageze mu mirima. Abahinzi basobanura ko bizeye umusaruro uhagije igihe imvura yagwa neza cyane ko batajya babura isoko kubera ko begereye Umujyi wa Kigali.
Abacuruza inyongeramusaruro, imbuto n’ifumbire basobanura ko zahageze kare bityo ko nta na kimwe kizatuma umusaruro utiyongera muri iki gihembwe cy’ihinga.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko iki gihembwe cy’ihinga cyashyizwemo imbaraga kugirango umusaruro wiyongere aho ubuso buhujwe bwavuye kuri hegitari ibihumbi 746 bukagera kuri 776, inyongeramusaruro zikava kuri toni ibihumbi 23 zikagera kuri toni ibihumbi 30 na ho abiyandikisha kuzigura muri gahunda ya smart nkunganire bakagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 600 bavuye kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 200 mu gihembwe nk’iki cy’umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr Karangwa Patrick asanga imbaraga zashyizwe mu buhinzi muri uyu mwaka zitanga icyizere ko umusaruro uzaba mwiza.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente watangije igihembwe cy’ihinga 2020A yashimye uruhare abaturage bagira mu gushakisha icyazamura umusaruro w’ubuhinzi.
Yababwiye ko ubuhinzi bwazamutse ku gipimo cya 5% buvuye kuri 4% mu
gihembwe cya 1 cy’uyu mwaka.Abasezeranya ko u Rwanda
ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi
uzamuke kurushaho.
Usibye gutangiza igihembwe cy’ihinga, Minisitiri w'Intebe, yasuye ikigo mbonezamikurire cy’abana bato kiri mu Karere ka Rulindo, aho ababyeyi bahererwa inama ku kwita ku mikurire y’abana babo hirindwa ko bagaragarwaho kugwingira n’imirire mibi.
Yasuye kandi ibigo bitandukanye
by’abikorera bibyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri aka karere
aho yasobanuriwe uruhare bifite mu guteza imbere akarere muri rusange harimo no
gutanga akazi.
Inkuru mu mashusho
Jean Claude MUTUYEYEZU
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru