AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rulindo: Abahinzi ba stevia babuze aho bagurishiriza umusaruro wabo

Yanditswe Sep, 29 2019 12:22 PM | 11,331 Views



Sosiyete ihinga stevia mu Karere ka Rulindo ihangayikishijwe n'uko isoko ryo mu Bushinwa ryoherezwagaho iki gihingwa ryahagaze guhera mu kwezi kwa 4, bikaba byaragize ingaruka kuko toni hafi 80 z'umusaruro zigitegereje isoko ndetse abantu 200 kuri 260 bari bafitemo akazi baragatakaje.

Stevia ni igihingwa kivanwamo isukari ikoreshwa mu buzima busanzwe by'umwihariko ifasha abarwayi ba diabete.

Hashize imyaka isaga 5 sosiyete Stevia Life Sweetners itangiye kugihinga ndetse cyarabonye isoko mu gihugu cy'Ubushinzwa aho hoherezwa amababi yumishijwe.

Umuyobozi w'iyi sosiyete Irambona Bruce avuga ko kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka iki gihingwa cyangiwe kwinjira mu Bushinwa ku mpamvu z'uko nta masezerano ibihugu byombi birasinyana arebana n'ubuziranenge bw'iki gihingwa.

Iyi sosiyete yoherezaga mu Bushinwa umusaruro ufite agaciro ka miliyoni zisaga 45 z'amanyarwanda buri kwezi. Kuri ubu mu bubiko bw'iyi sosiyete habarurwa toni 57 zabuze isoko hiyongereyeho toni zisaga 20 nk'umusaruro w'abaturage ugurwa n'iyi sosiyete.

Ibi ngo byateye igihombo gikomeye kuko usibye abatakaje akazi, amafaranga yinjiraga muri aka gace nayo yaragabanutse.

Kubera kutagira isoko, ubutaka bwahingwaho stevia bwagabanyijwe kurenga kimwe cya kabiri kuko zari hegitari 56 ariko ubu hasigaye 26 gusa.

Munyaneza JMV ukuriye ishami rishinzwe guteza imbere ibihingwa bishya n'ibikomoka ku matungo bifite amahirwe yo koherezwa mu mahanga muri NAEB yizeza ko ibihugu byombi biri kuganira kuri iki kibazo ndetse intumwa z'u Bushinwa zizaza mu Rwanda vuba n'ubwo umuti urambye ngo waba uwo kwikorera uruganda rutunganyiriza mu Rwanda igihingwa cya Stevia.

N'ubwo igihingwa cya stevia gifite akamaro kanini, inganda zigikuramo umushongi woherezwa hirya no hino ku isi 98% byazo byibera mu Bushinwa, ibintu bituma iki gihugu kivuga rikijyana kuri iki gihingwa. Aya masezerano y'ubuziranenge bwa Stevia naramuka asinywe hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa azaba yiyongereye ku yo u Bushinwa buherutse gusinyana na Kenya na Zambia nab o bahoranye ikibazo nk'icy'u Rwanda ku isoko rya stevia.

Inkuru irambuye mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage