Yanditswe Jul, 17 2020 15:36 PM | 54,554 Views
Mu kigo cyahariwe kwita ku barwayi b'icyorezo cya Covid19 kiri mu Karere ka Rubavu, havukiye uruhinja rwibarutswe n'umubyeyi w'imyaka 41 wahavurirwaga nyuma yuko agaragaweho icyorezo cya Covid19 atwite.
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi butangaza ko ari bwo bwa mbere mu barwayi ba Covid19 basanzwe bakira, habonetsemo umubyeyi utwite wanduye coronavirus.
Kuba icyo kigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba covid19, ubusanzwe cyarubatswe ari ikigonderabuzima ngo cyari gifite ibikoresho byose by'ibanze byo kubyaza, ndetse n'abaganga bahuguriwe uko bitwara mu gihe cy'ibyorezo, bakaba bashoboye kubyaza uwo mubyeyi neza.
Kuri ubu uwo mubyeyi w'imyaka 41 n'umwana we yibarutse w'umuhungu bameze neza.
Uy mubyeyi yakiriwe muri iki kigo avuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aje nk'Umunyarwanda utashye.
Umuyobozi w'ibi bitaro Lt Col Dr Kanyankore William avuga ko nubwo bitaramenyekana niba urwo ruhinja rwavukanye ubwandu bwa coronavirus, ngo bazakomeza kurwitaho bakurikirana ubuzima bwarwo no mu gihe nyina yaba akize Covid19, agasubira mu muryango we.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru