Yanditswe Mar, 09 2023 17:52 PM | 63,716 Views
Mu gihe abanyarwanda bamaze iminsi basaba ko hagira igikorwa mu kugabanya ibiciro by' ibiribwa byatumbagiye ku masoko, abafatanyabikorwa ba Leta basanga guteza imbere ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ibihe byaba igisubizo kuri iki kibazo.
Mu isoko rya Gisenyi abaguzi n’abacuruzi bavuga ko ibiciro ku isoko by'umwihariko ibiribwa byazamutse cyane ku buryo bigoye ab'amikora make guhaha.
Gushaka icyaba igisubizo ku izamuka ry’ibiciro ku masoko biri mu gihugu hose ni imwe mu ngingo nyamukuru iri kuganirwaho muri uyu mwiherero w’iminsi ibiri uri kubera mu karere ka Rubavu uhurije hamwe abahagarariye Guverinoma y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere .
Ingaruka z icyorezo cya COVID19 n'intambara y'Uburusiya byigaragaza nk'ibyaye nyirabayazana w'iki kibazo.
Leta y u Rwanda ishimangira ko guteza imbere Urwego rw'Ubuhinzi aribyo bizafasha mu guhangana n'itumbagira ry'ibiciro ku masoko. Gusa bikajyana no gukora ubuhinzi bwa kijyambere kandi buhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Nk'uko byagaragajwe n’Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta Tusabe Richard.
Muri uyu mwiherero kandi aba bafatanyabikorwa mu iterambere barasuzumira hamwe uko bakomeza guhuza imbaraga na Guverinoma ku guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri iyo bageze muyisimbuye, banarebere hamwe uko hanozwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagaragajwe nk'iyafasha kugarura umubare mwishi w’abana ku ishuri.
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru