Yanditswe Jan, 20 2022 20:30 PM | 43,599 Views
Ku nkengerero z’ ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu hamuritswe irushanwa rihuza imikino itatu ikomatanyije koga, gusiganwa ku magare no ku maguru aho basiganwa intera ndende, ni umukino wa Ironman 70.3 Rwanda .
Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa avuga ko ari ishema ku kuba u Rwanda rwarataronijwe kwakira iri rushanwa kandi yijeje ko imyiteguro kuva itangiye neza kugeza ku munsi w’irushanwa nyirizina bizagenda neza.
Umushoramari Serge Pereira ukomoka muri Repubulika ya Congo n’umugore we Cindy Descalzi bakunda kuza kuruhukira mu Rwanda . Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bakozwe ku mutima n’ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda ku bw'ibyo biyemeza kubimenyekanisha biciye muri siporo.
Ironman Group ni ikigo gitegura amarushanwa y’umukino ukomatanyije wo koga, gusiganwa ku maguru no ku igare, Triathlon, arenga 5150 n’ibirori bya siporo bitandukanye .
Umunyafurika y'Epfo Keith Bowler wari uhagarariye Ironman group avuga ko irushanwa Ironman 70.3 Rwanda rikomeye kuko kuri ubu rifite umwihariko.
Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa avuga ko ari ishema ku Rwanda kuba ruzakira iri rushanwa ndetse yizeza ko rizagenda neza
Muri rusange ni ku nshuro ya 4 iri rushanwa rigiye kubera muri Afurika. U Rwanda ni Igihugu cya mbere kigiye kwakira iri rushanwa muri Afurika yo hagati n'iy’iburasirazuba.
Iyi mikino y'irushanwa Ironman 70.3 Rwanda iteganyijwe kuva tariki 14 Kanama i Rubavu ikazamara iminsi 10.