Rubavu: Aborozi barasabwa gucika gutwara amata mu majerikani

AGEZWEHO

  • Akarere ka Gisagara kagiye guha amabati asaga 200 abatuye bahuye n’ibiza – Soma inkuru...
  • Ibigo 3 by’ubwishingizi mu buvuzi ntibivuga rumwe n’ihuriro ry’amavuriro yigenga – Soma inkuru...

Rubavu: Aborozi barasabwa gucika gutwara amata mu majerikani

Yanditswe Jan, 13 2022 17:31 PM | 9,710 Views




Aborozi n’abacuruzi b’amata mu Karere ka Rubavu barasabwa kwirinda gutwara amata mu majerekani ya pulasitike kuko atakaza ubuziranenge  bityo akaba yagira ingaruka ku wayanyoye.

Hirya no hino ahari  amakusanyirizo y'amata, aba ari urujya n’uruza rw’abaje kuhagurishiriza  umukamo w’amata uvuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu.

Bamwe mu bagemuye amata bayazana mu bicuba, abandi mu majerikani ya pulastike.
Ubusanzwe, hatangwa inama ko, mu kurinda ubuziranenge bw'amata, bidakwiye ko atwarwa mu majerekani ya pulasitike.

Abakusanya  umukamo w'amata na bo barabizi kuko hari ayo bapima bagasanga yangiritse ntibabe bakiyafashe, bikaba intandaro yigabanuka ry'ingano y'amata bari biteze kubona.

 Bamwe mu bacuruzi b’amata bagaragaza ko impamvu bagitwara amata mu majerekani ya pulasitike ari uko batashobora kwigondera ibicuba kuko bihenze.

Kuba hari abagitwara amata mu majerikani ya purasitiki ni ukwinangira no kwanga guhindura imyumvire.

 Rudasingwa Fidèle umukozi wa RAB ukorera mu Karere ka Rubavu mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo avuga  ku bw'inyungu z’aborozi zo kugabanya ingano y'amata atakaza ubuziranenge, bakwiye gutera intambwe bakigurira ibicuba badategereje gukomeza kubihabwa ku buntu.

Ubuziranenge bw'amata ntibuhungabanywa gusa no kuyatwara mu majerikani kuko aborozi n’abacuruzi bagaragaza kandi ko kuba agenda ku magare kandi mu mihanda mibi ari izindi mbogamizi bakaba  bifuza ko hakorwa imihanda ya Mahoko – Nkomane n’uwa Yungwe – Mahoko iva  mu nzuri ziri mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias avuga ko inyigo y’ikorwa ry’iyi mihanda yatangiye.
 
Umushinga RDDP ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo  ugaragaza ko mu myaka 5 ishize, mu Karere Ka Rubavu wahaye aborozi ibicuba 1110,  bikaba byarafashije mu kugabanya ingano y’amata yatakazaga ubuzirangenge ku buryo  litiro zakirwa ku makusanyirizo ziyongereye ziva kuri ibihumbi 11 na 500 zigera kuri litiro ibihumbi 90 mu cyumweru..

Uwamahoro Jeanne 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rubavu: Abadozi barifuza gutangiza uruganda rukora imyenda

Rubavu: Ibiraro byangiritse bikomeje kubangamira ubucuruzi bw’ibisheke

Uko Urubyiruko rw'imfubyi rwo muri Rubavu rwagaruriwe ubuzima na Unity Club

Bamwe mu batuye muri Rubavu bafashe umwanzuro wo guhingira abanduye Covid19

Abatuye i Rubavu bishimiye maternite ya Mudende bubakiwe ikazafasha ababyeyi

AMAFOTO: Polisi yarokoye abantu 7 bari bagiye kurohama mu Kivu