AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Rubavu: Abifuza guhabwa indangamuntu barinubira serivisi mbi zo gufotorwa

Yanditswe Oct, 13 2019 12:47 PM | 16,592 Views



Bamwe mu baturage bavuga ko n'ubwo begerejwe serivisi zo gufotorwa mu mirenge ngo bahabwe indangamuntu, ngo abashinzwe irangamimere mu mirenge bahawe izi nshingano ntibazuzuza neza, kuko babwira abaturage ko bafite akazi kenshi ibi bikandindiza imitangire ya serivisi basaba.

Umurenge wa Gisenyi wo mu Karere Rubavu, ukaba umwe mu mirenge 30 mu gihugu hose yatoranijwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe indangamuntu kugira ngo hatangirwe serivisi zo gufotora abakeneye indangamuntu zegerejwe.

Iyi serivisi ikaba yarashinzwe abakozi bafite mu nshingano irangamimirere ku murenge.

Abaturage bakenera izi serivisi cyane cyane abanyeshuri  bavuga ko bafite ikibazo cyo guhabwa serivisi mbi n'aba bakozi bitewe n'uko bababwira ko bafite inshingano nyinshi.

Nambajemariya Sarah wo mu Karere ka Rubavu yagize ati "Twaje saa kumi n'ebyiri twategereje ariko ntacyo baradukorera ubu bigeze saa tatu, turifuza ko baduha serivisi neza tukajya ku ishuri."

Tuyishime Jean Norbert we ati ‘‘Twageze hano mu gitondo nka saa kumi n'ebyiri ariko twasanze serivisi zikiri hasi,haracyarimo agatotsi ukuntu kuko nk'aha bari kuba bamaze kudufotora bari gukorera n'abandi kandi baduha umunsi umwe mu cyumweru ubu niba ubwashize byarapfuye n'uyu munsi  bigapfa urumva amasomo arikuducika."

Uwase Joselyne avuga ko kuba badahabwa serivisi zihuse bituma bakererwa amasomo.

Ati ‘‘Twarituje kwifotoza, abandi baje kwireba mu irangamimerere,ariko ntacyo bari badukorera kandi hari abahageze nka saa kumi n'ebyiri. Mpamaze amasaha 3, bari kudukereza twataye amasomo, abandi bari kwiga amasomo, urumva birababaje."

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gisenyi Ndagijimana Sebunyenyeri, avuga ko akazi kenshi bagira ko gukemura ibi bazo by'abaturage na serivisi zose z'irangamimirere n'ibindi bikorwa bitegurwa mu mirenge, bakaba baranongerewe n'izi nshingano zo gufotora, ngo ntibaborohera gutanga serivisi  nziza uko bikwiye ku baturage bose baturutse mu karere.

Yagize ati "Dukurikije akazi dufite ntabwo kaba koroshye ni akazi kenshi cyane na none akaba ari umurenge umwe ufotora, mu baturage b'Akarere ka Rubavu kose umurenge umwe ni wo ufotora, ntabwo biba byoroshye bibaye byiza, hakiyongeraho undi murenge; byaba byiza nk'uko hariho gahunda y'uko gufotora byagezwa mu mirenge yose."

Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ni bwo ikigo cy'Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) cyamanuye izi serivisi zo gufotora ziva mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ndetse no gukosora imyirondoro y'irangamimerere ku ndangamuntu ziva mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro zijyanwa mu mirenge 30 mu gihugu hose.

Umuyobozi w'ishami ry'irangamimirere n'inyandiko by'abaturage muri iki kigo Harerelimana Margaritte avuga ko bashishikarije inzego z’ibanze kugabanyiriza inshingano abashinzwe irangamimerere kuko ari byo bituma izi serivisi zidindira.

Yagize ati "Ubushobozi bw'akarere gashobora gushyiraho abakozi bandi nk'ushinzwe imiyoborere myiza kugira ngo ajye yakira ibibazo byerekeranye n'imiyoborere myiza n'ikemurwa ry'ibibazo by'abaturage, ndetse n'umukozi ushinzwe imitegekere ari we admin ndetse hakagaragazwa n'abayobozi bashinzwe indi mirimo nk'itorero ry'igihugu, imirimo y'umuganda, byose bikagira abakozi babishinzwe kugira ngo wa mukozi ufite imirimo ikomeye cyane ushinzwe irangamimerere ku murenge, abashe kwita ku bibazo  by'itangwa ry'indangamuntu, ry'iyandikwa ry'abaturage n'iry'irangamimirere twibwira ko bishobora kugenda neza"

Muri iki gikorwa cyo gufotorera abaturage ku mirenge muri buri karere hashyizweho umunsi umwe mu cyumweru wo gufotora abaturage bose bujuje imyaka bakahahurira.

Kuva hatangira gahunda  yo gutanga irangamuntu ikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga abaturage basaga miliyoni 7 ni bo bamaze guhabwa indangamuntu.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira