AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rubavu: Abajyanama b’ubuzima bari mu rugamba rwo guhangana na COVID19 barataka ibikoresho

Yanditswe Jan, 14 2021 08:14 AM | 2,200 Views



Abajyanama b'ubuzima bo muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu  bavuga ko mu mbogamizi bari guhura nazo iyo bita ku barwayi ba COVID19 bavurirwa mu ngo harimo kubura ibikoresho byabugenewe by'ubwirinzi, hakabaho n'igihe abarwayi binubira kuba batagerwaho n'abo bajyanama b'ubuzima.

Muri umwe mu midugudu yo mu Murenge wa Rugerero  abajyanama b'ubuzima bari mu rugo rw'umuturage urwaye COVID19. Baramubaza uburyo yumva amerewe hirindwa ko yarembera mu rugo.

Iyo batagiye kureba abanduye COVID19, aba bajyanama b'ubuzima  baba bari mu ngo basuzuma abaturage babagana bareba niba nta bimenyetso bafite.

Gusa mu mbogamizi aba bajyanama b'ubuzima bagaragaza muri aka kazi, zishingiye ahanini ku bikoresho bidahagije birimo iby'ubwirinzi n'utwuma dupima umuriro kuko usanga n'abagafite ngo bagasaranganya ari abajyanama icumi.

Mu zindi mbogamizi bahura na zo ni ukutabona amafaranga y'itumanaho abunganira mu gukurikirana abarwayi. Ibyo bituma  hari bamwe mu barwayi ba Covid19 bajya kureba mu ngo zabo bagasanga bavuye mu kato, ahanini babitewe no kubura ubushobozi bw'ibibatunga.

Ibi bigaragazwa kandi n'umuturage wari uherutse gukira iki cyorezo, ariko akavuga ko iminsi yamaze mu rugo ari mu kato muyobozi mu nzego z'ibanze zimwegereye mu mudugudu cyangwa abajyanama b'ubuzima bigeze bamugeraho.

Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, agaragaza ko mu gihe hataraboneka ibikoresho bihagije, abajyanama b'ubuzima bakurikirana abarwayi mu buryo babihuguriwemo.

Kuri ubu mu karere kose ka Rubavu habarurwa abarwayi barenga 100 bari kuvurirwa icyorezo cya COVID19 mu ngo zabo, na ho batanu batarembye cyane bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi. Ni mu gihe ikigo nderabuzima cya Rugerero cyahoze kivurirwamo abanduye iki cyorezo ubu kitakibakira.


Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage