Yanditswe Jan, 14 2021 08:14 AM | 2,200 Views
Abajyanama
b'ubuzima bo muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu bavuga ko mu mbogamizi bari guhura nazo iyo
bita ku barwayi ba COVID19 bavurirwa mu ngo harimo kubura ibikoresho
byabugenewe by'ubwirinzi, hakabaho n'igihe abarwayi binubira kuba batagerwaho
n'abo bajyanama b'ubuzima.
Muri umwe mu midugudu yo mu Murenge wa Rugerero abajyanama b'ubuzima bari mu rugo rw'umuturage urwaye COVID19. Baramubaza uburyo yumva amerewe hirindwa ko yarembera mu rugo.
Iyo batagiye kureba abanduye COVID19, aba bajyanama b'ubuzima baba bari mu ngo basuzuma abaturage babagana bareba niba nta bimenyetso bafite.
Gusa mu mbogamizi aba bajyanama b'ubuzima bagaragaza muri aka kazi, zishingiye ahanini ku bikoresho bidahagije birimo iby'ubwirinzi n'utwuma dupima umuriro kuko usanga n'abagafite ngo bagasaranganya ari abajyanama icumi.
Mu zindi mbogamizi bahura na zo ni ukutabona amafaranga y'itumanaho abunganira mu gukurikirana abarwayi. Ibyo bituma hari bamwe mu barwayi ba Covid19 bajya kureba mu ngo zabo bagasanga bavuye mu kato, ahanini babitewe no kubura ubushobozi bw'ibibatunga.
Ibi bigaragazwa kandi n'umuturage wari uherutse gukira iki cyorezo, ariko akavuga ko iminsi yamaze mu rugo ari mu kato muyobozi mu nzego z'ibanze zimwegereye mu mudugudu cyangwa abajyanama b'ubuzima bigeze bamugeraho.
Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, agaragaza ko mu gihe hataraboneka ibikoresho bihagije, abajyanama b'ubuzima bakurikirana abarwayi mu buryo babihuguriwemo.
Kuri ubu mu karere kose ka Rubavu habarurwa abarwayi barenga 100 bari kuvurirwa icyorezo cya COVID19 mu ngo zabo, na ho batanu batarembye cyane bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi. Ni mu gihe ikigo nderabuzima cya Rugerero cyahoze kivurirwamo abanduye iki cyorezo ubu kitakibakira.
Fredy RUTERANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru