AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Rtd. Maj. Mudathiru na bagenzi be basabye gufungurwa by’agateganyo

Yanditswe Oct, 22 2019 16:23 PM | 8,520 Views



Urukiko rwa Gisirikare rwasoje kuburanisha ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo urubanza rw'abantu 25 bakekwaho ibyaha binyuranye birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe n'ibindi bakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira  Demokararasi ya Kongo ubwo bari mu mutwe w'iterabwoba wa RNC.

Mu minsi 3 y'imiburanishirize y'uru rubanza ifunga n'ifungura ry'agateganyo, abaregwa bahawe umwanya wo kwiregura ku byaha bashinjwa bakagaragaza n'ibyifuzo byabo.

Rtd. Maj. Habibu Mudathiru ahawe ijambo ngo agire icyo yongera ku rubanza rwe, yasabye urukiko kuburana ari hanze kuko ngo afite aho abarizwa hazwi, kandi ubuzima bwe bukaba butamwemerera kujya kure kuko yarashwe ukuguru.

Ibi ni byo byashimangiwe n'umwunganizi we mu mategeko Me Umulisa Paula, wongeyeho ko umukiriya we yafashije ubutabera agatanga amakuru ahagije, kandi ko kuba magingo aya ubushinjacyaha butagikeneye amakuru y'inyongera yatuma bujya gukora iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabereye icyaha, ngo nta mpamvu Habibu atakurikiranwa ari hanze.

Abarundi 4 bari muri abo 25, bose bahuriza ku kwemera ibyaha byo kujya mu mutwe w'abagizi ba nabi, ariko bakanasaba urukiko kurekurwa bakaburana badafunze ahubwo bagahabwa ubuhungiro mu Rwanda kubera impungenge z'umutekano wabo baramutse basubiye mu gihugu cy'u Burundi.

Umwunganizi wabo mu mategeko Me Rwagasore Jean Claude we yasabye urukiko ko abakiriya be barekurwa ahubwo bagashyirwa mu kigo bagahugurwa kuri politiki igihugu kigenderaho, ibyo bikaba byafasha na bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutahuka.

Muri rusange abo bagabo bemera ibyaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe ariko bagahakana iby’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugirana umubano n'ibihugu by'amahanga hagamijwe gushoza intambara.

Ubushinjacyaha  bwasabye urukiko ko abaregwa bose bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko kuba bemera bimwe mu byaha, ari ikimenyetso gikomeye gituma n’ibindi byaha baregwa, bikekwa ko babikoze.

Ikindi ngo ni uko kuba hari ibyaha abaregwa batemera kandi ubushinjacyaha bubibarega, bikeneye gukorwaho iperereza rihagije ku buryo dosiye izaregerwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare inonosoye.

Umwanzuro kuri uru rubanza ukazashyirwa ukazasomwa ku itariki 28 z'uku kwezi kwa 10 saa tanu z'amanywa.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira