AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri 1/4 mu marushanwa ya CAF

Yanditswe Aug, 29 2018 22:01 PM | 69,705 Views



Ikipe ya Rayon sport igeze muri 1/4 cyímikino yámakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya Young Africans 1-0 ku mukino wa nyuma wo mu matsinda.

Rayon Sports itsinze Yanga SC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bon Fils Caleb ku munota wa 19 mu mukino usoza amatsinda y'ímikino nyafurika yúmupira w'ámaguru ku makipe yatwaye ibikombe iwayo  CAF Confederation Cup, bituma igera muri kimwe cya kane cy'iyo mikino. Uyu mukino wo mu itsinda D, Rayon Sports yasabwaga kuwutsinda kugira ngo igere muri ¼, ibe ikipe ya mbere yo mu karere k’ibiyaga bigari ibigezeho.

Nubwo iyi ntsinzi ibonetse, Rayon sport ibigezeho abakinnyi bayo babanza abenshi baragiye mu yandi makipe, ariko Bon Fils Caleb yavuzeko abavugaga ko ntabarutahizamu isigaranye abahaye igisubizo.

Umutoza wa rayon sport Roberto oliveira vuga ko nta rindi banga ryatumye akora ayo mateka, uretse kurema icyizere mu bakinnyi nyuma yo gutakaza benshi bari inkingi za mwamba barimo abari ba kapiteni ndayishimiye eric Bakame, Kwizera Pierrot, Tchabalala n'abandi benshi

Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sport muri uwo mukino yanejejwe cyane n'iyo ntsinzi y'amateka, bakaba ngo bagiye gukomeza gukora cyane bategura 1/4 cy'irangiza kugirango bakomeze kwandika amateka

Rayon sports isoje iyi mikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 9, inyuma ya USM Alger yatsinze Gor mahia ibitego 2-1 i Alger ikagira amanota 11, ikomezanya na Rayon Sports  muri 1/4 cy'irangiza, Gor mahia ya gatatu n'amanota 8 na Yanga ya kane n'amanota 4 zihita zirasezererwa.

Rayon Sports izamenya ikipe izahura nayo muri 1/4 cy'irangiza nyuma ya tombola izaba tariki 3/9 uyu mwaka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #