Yanditswe Nov, 20 2017 19:10 PM | 5,842 Views
Raporo ku miyoborere yashyizwe ahagaragara n'umuryango MO IBRAHIM yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9 muri Afurika n'amanota 63.9%. Iyi raporo izwi nka The Ibrahim Index of African Governance 2017, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri i Dakar muri Senegal.
Ni raporo ikorwa hagendewe ku bipimo bito bito (indicators) bisaga 100, aho isesengura ireme ry'imiyoborere mu byiciro 4 by'ingenzi ari byo: Guteza imbere abaturage no kububakira ubushobozi, uburyo buhamye bwo guteza imbere ubukungu, uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa n'uburenganzira bwa muntu ndetse n'ibipimo ku byaha n'ihohoterwa bikorwa ku mpamvu za politiki.
Mu gihe ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika bifite impuzandengo y'amanota 50.8% naho akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kakagira amanota 45.2%, iyi raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9 n'amanota 63.9%.
Mu bipimo bikuru 14 bishingirwaho mu gukora iyi raporo, u Rwanda ni urwa mbere muri 5 harimo nko mu bijyanye no gukorera mu mucyo ndetse n'o mu kwimakaza ihame y'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore. Ni ibintu umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere Prof SHYAKA Anastase, avuga ko binavuguruza zimwe muri raporo z'ibinyoma zijya zikorwa ku Rwanda.
Umuryango MO IBRAHIM uvuga kandi ko u Rwanda rwongereye ingufu mu guteza imbere abaturage barwo no kububakira ubushobozi kuko rufitemo amanota 72.4%. Ku rundi ruhande ariko iyi raporo iha u Rwanda amanota make mu mutekano n'iyubahizwa ry'uburenganzira bwa muntu, ibintu binengwa n'ihuriro ry'imiryango itari iya leta mu Rwanda.
Muri iyi raporo, Ibirwa bya Mauritius nibyo biza ku mwanya wa mbere, Seychelles ikaza ku mwanya wa Kabiri, Botswana ku wa gatatu, Cape Verde iya 4 naho Namibia ikaza ku mwanya wa 5.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru