AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Raporo ya Banki y'Isi yerekana ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka 7% mu myaka 2

Yanditswe Jun, 05 2017 15:17 PM | 4,188 Views



Raporo ya Banki y'Isi yo muri uku kwezi kwa Kamena, igaragaza uko ubukungu bw'isi bwifashe ndetse n'uko buteganyijwe kuzamuka, irerekana ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku gipimo kiri hagati ya 6 na 7% uhereye muri uyu mwaka wa 2017 ukageza muri 2019.

Leta y'u Rwanda nayo ikaba yemeranya n'ibikubiye muri iyi raporo, ikemeza ko mu bizakomeza gushyigikira iterambere ry'ubukungu harimo n'urwego rw'inganda.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Claver Gatete, avuga ko gahunda ya Made in Rwanda izakomeza gutezwa imbere, kuko imaze kugaragaza ko yitaweho urwego rw'inganda rwazamura mu buryo bugaragara umusanzu warwo mu iterambere ry'ubukungu.

Banki y’Isi yemeza kandi ko ubukungu bw’isi buzazamukaho 2.7% mu 2017 ahanini bishingiye ku rwego rw’inganda n’ubucuruzi.

Mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, ubukungu ngo buzazamukaho 5.4% mu 2017, na 5.8% mu 2018-19 kubera ibiciro ku masoko mpuzamahanga bigenda bizamuka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage