Yanditswe Aug, 09 2022 20:01 PM | 100,072 Views
Ubuyobozi bw'ikigo ngenzuramikorere buravuga ko muri gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe kitarenze iminsi 2 hari izindi modoka 20 ziza kwiyongera ku zisanzwe zikora uyu murimo.
Ni mu gihe hashize iminsi hagaragara ikibazo cy'ibura ry'imodoka ku buryo bukabije, aho abaturage basaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuti urambye.
Itangazo ryatanzwe n'ikigo ngenzuramikorere/RURA tariki 7 Kanama uyu mwaka, ryemereye ikigo Volcano ko nacyo cyakwiyongera ku masosiyete 3 asanzwe muri Kigali mu gutanga service zitwara abagenzi, ni nyuma y'uko RURA isabye buri wese ubishoboye kuba yatanga umusanzu we wo kuzana imodoka zitwara abagenzi.
Abatega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuva kuri uyu wa Mbere izi modoka zitangiye gukora, hari impinduka zabayeho mu itwarwa ry'abagenzi bo mu byerekezo ziganamo.
Usibye ikibazo cy'ubuke bw'imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy'imihanda mito kandi mike ituma habaho umubyigano w'ibinyabiziga nacyo gikomeje guteza izindi ngorane by'umwihariko mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba aho mu bice bya Nyabugogo honyine iki kibazo cyongerewe n'ikiraro cya Mpazi cyatinze kurangira ndetse hakaba ntawe uzi igihe imirimo y'ubwubatsi izasorezwa nubwo byari biteganijwe ko irangira mu kwezi kwa 6.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Burera: Hatangiye icyiciro cya 8 cy'Itorero ry'Intagamburuzwa
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare-Gikoba ibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa bigezweho
Feb 01, 2023
Soma inkuru