AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

RUBAVU: UMWARIMU UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA NIWE UTSINDISHA CYANE

Yanditswe May, 02 2019 20:03 PM | 6,437 Views



Abanyeshuri  n'ubuyobozi b’urwunge rw'amashuri Amahoro Anglican  ruri mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu  bavuga  ko bishimira umusaruro w'umurimo utangwa n'umwarimu ufite ubumuga bwo kutabona UWIMANA Jean Marie Vianney, kuko isomo yigisha ari ryo abanyeshuri  batsinda cyane.  

Uyu mwarimu witwa UWIMANA Jean Marie Vianney w’imyaka 44 ufite ubumuga bwo kutabona, afite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Kinyarwanda n'uburezi, akaba yigisha amasomo y'indimi mu rwunge rw’amashuri y'uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n'ibiri  cya Amahoro Anglican.

Uyu mugabo avuga ko amaze imyaka itanu akora umurimo wo kwigisha, agashimira leta yagaragaje ko abafite ubumuga nabo bashoboye, ngo kuko uyu murimo wamukuye mu bwigunge none ubu ari guteza imbere umuryango we n’igihugu muri rusange.


Abanyeshuri yigisha biga indimi n'ubuvanganzo bavuga ko mu masomo yose biga, batsinda ku rwego rushimishije amasomo  abigisha bitewe n'uburyo ngo abaha  umwanya uhagije wo kwishakira ibisubizo.

Ibi byatumye mu myaka itatu ishize, UWIMANA Jean Marie Vianney ashimirwa buri mwaka kuba umurezi w'indashyikirwa kurusha abandi kuri iryo shuri, bitewe nuko amasomo yigisha ari yo abanyeshuri batsindaga cyane mu bizamini bya Leta nk’uko bivugwa n'umuyobozi w'urwunge rw’amashuri Amahoro Anglican NZAMWITAKUZE Valerie.

Inkuru ya Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu