AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

RUBAVU: IMIRAMBO 15 Y'ABANYEKONGO YABONETSE MU RWANDA

Yanditswe Apr, 21 2019 09:55 AM | 4,807 Views



Mu karere ka Rubavu habonetse imirambo 15 y'abanyekongo baherutse kurohama mu mpanuka y'ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Iyo mirambo yashyikirijwe ubuyobozi bw'umujyi wa Goma, ndetse akarere ka Rubavu gafata umwanzuro wo kuba gahagaritse ibikorwa byo koga n'uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

Iyo mirambo y'abanyekongo yabonetse hagati mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'u Rwanda mu bice by'umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Nk'uko tubikesha ubuyobozi bw'aka karere, yatangiye kugaragara  mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatandatu, hahita hatangira ibikorwa by'ubutabazi bwo gushakisha indi mirambo, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru hari hamaze kuboneka imirambo y'abantu 15.

Murenzi Janvier, umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yihanganishije abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse iyo mirambo ishyikirizwa ubuyobozi bw'umujyi wa Goma, mu gikorwa cyabereye kuri plage ya Gisenyi.


Umuyobozi w'umujyi wa Goma Muisa Kense Thimothee yashimiye leta y'u Rwanda kubera ubutabazi bwakozwe avuga ko bagikomeje gushakisha abandi baburiwe irengero.

Muisa Kense Thimothee yagize ati "Ntabwo turashobora kumenya imyirondoro y'aba bantu, uretse indangamuntu 1 yabonetse mu mwambaro w'umurambo w'umugabo, kandi mu mirambo yabonetse y'abagore twasanzemo uwari utwite, tukaba dushimira leta y'u Rwanda uburyo inzego zinyuranye zadutabaye muri ibi byago.

Cyokora ibikorwa byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu nko koga n'uburobyi byahagaritswe ku ruhande rw''akarere ka Rubavu kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.

Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, nibwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu bagera ku 150 baburiwe irengero nyuma yaho ubwato barimo burohamye mu kiyaga cya Kivu hafi y'ahitwa Kalehe, buvuye mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru.


Inkuru ya Saadah HAKIZIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama