AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

RUBAVU: Abakunzi b'isambaza barasaba ko Ikivu kitafungwa muri iyi minsi mikuru

Yanditswe Dec, 26 2020 19:06 PM | 83,602 Views



Abakunzi b'isambaza n'abacuruzi bazo mu Karere ka Rubavu barasaba ko muri iyi minsi mikuru, ihuriranye n'imboneko z'ukwezi ikiyaga cya kivu kitafungwa kugira ngo bakomeze kubona agasosi bayizihiza.

Izi mpungege bagarukaho zishingiye ahanini ku bushobozi bwo kuzihaha kuko bavuga ko igiciro cy'isambaza kiri hasi ugereranije n'igiciro cy'inyama. Ni icyifuzo RAB yemeje  ko  ikiyaga kizakomeza gukora kidafunze bityo ko abarobyi bakomeza kwitabira akazi ariko bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19.

Mu isoko rya Gisenyi abacuzi  b'isambaza ndetse n'abaguzi bazo, akanyamuneza ni kose baganira ndetse baciririkanya ibiciro kugira ngo abaje guhaha bagure badahenzwe bityo bibafashe gukomeza kwizihiza iminsi mikuru irimo n'isoza umwaka.

Umusaruro w'isambaza ni wose mu isoko ndetse abakunzi bazo ndetse n'abacuruzi bemeza ko igiciro cyazo kiri hasi ugeranije n'icy'inyama, amahirwe buri wese kuzihaha ashingiye k'ubushobozi bwe.

Gusa bagaragaza impungenge ko iyi minsi mikuru iri guhurirana n'imboneko z'ukwezi aho uburobyi mu kiyaga cya kivu bukunze gufungwa kubera ibihe by'akanamo zikabura ku isoko ku bazikeneye bityo bufuza ko kitafungwa kugira ngo zitazabura ku isoko zikenewe.

Uhagarariye ihuriro ry'amakoperative y'abarobyi mu Karere ka Rubavu Gakuru Jean Baptiste agaruka kuri izi mbogamizi zagaragajwe n'abaturage, yavuze ko mu gihe bafungaga Ikivu mu minsi itanu, bemeje ko bazagifunga iminsi itatu indi ibiri yegereza umunsi mukuru usoza umwaka abarobyi bakajya mu mazi mu makipe, kuko na bo baba bakeneye ikiruhuko.

Ni umwanzuro utavugwaho rumwe n'abarobyi bakoresha imiraga bita icyerekezo, bahawe na Leta yemewe, bavuga ko kitajyanye n'igihe kuko iyi miraga yaba mu gihe cy'umwijima cyangwa mu gihe hari umucyo w'ukwezi babona umusaruro bityo basanga ikibazo cy'imikorere kitakoma mu nkokora icyifuzo cy'abaturage ahubwo banifuza ko igihe cya Kanamo cyakurwaho kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Agaruka kuri izi mpaka z'abarobyi ndetse n'icyifuzo cy'abaturage basaba ko uburobyi bwakomeza mu kiyaga cya Kivu muri iyi minsi mikuru, Umukozi mu kigo cy'igihugu cy'ubuhinzi n'ubworozi  RAB ukurikirana uburobyi bw'amafi mu Ntara y'Iburengerazuba Dr Gatare Robert yemeje ko nta mpamvu yabangamira abaturage kwizihiza iminsi mikuru bishimye bityo asaba abarobyi gukomeza akazi ikiyaga kidafunze

Gusa RAB yibukije abaturage by'umwihariko abarobyi gukomeza kwitawararika muri iyi minsi mikuru bubahiriza ingamba zo kwirinda covid 19  mu kazi kabo.


SABUNE Olivier



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira