Yanditswe Nov, 05 2020 22:27 PM | 142,789 Views
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu no mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barishimira ko bakomorewe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati yabo nyuma y'amezi arenga arindwi umupaka muto bita petite bariere udakoreshwa kubera icyorezo cya covid19.
Ubuyobozi bw'intara y'iburengerazuba buvuga ko imipaka igifunzwe, ahubwo habayeho koroshya ubuhahirane.
Ku mupaka muto uzwi nka petite barierre, uhuza Umujyi wa Gisenyi n'umujyi wa Goma muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu bakora ubucurizi buciriritse bwambukiranya imipaka rwongeye gukomorerwa nyuma y'amezi arenga arindwi ubuhahirane bwarakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19.
Abinjira n'abasohoka, babanza gupimwa umuriro ndetse n'icyorezo cya covid19 ku buntu bakabona igisubizo mu minota 30.
Abakora ubu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko bishimye ko bakomorewe kuko icyorezo cya covid 19 cyadindije ubukungu bwabo.
Icyakora Guverineri w'intara y'iburengewrazuba Munyatwari Alphonse avuga ko kugeza ubu imipaka igifunzwe,ko icyakozwe ari ukoroshya ubuhahirane busanzwe butunze benshi bakoresha iyi mipaka.
Kwambutsa ibicuruzwa, bisaba ko nyirabyo abarizwa muri koperative runaka kugirango hagabanywe urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu byabo.
Ku rundi ruhande ku mupaka munini uzwi nka Lacorniche, wo imodoka zari zisanzwe zambutsa ibiribwa kuva icyorezo cyatangira ziri kubijyana nkuko byari bisanzwe. Abashoferi bazo bashyirwaga mu kato bagakuwemo basubira mu ngo zabo nkuko bivugwa n'umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi Chief Supertend Dr Tuganeyezu Oreste
Gusa abambuka uyu mupaka munini wa La corniche mbere y'uko bapimwa covid19, babanza kwishyura amadorari mirongo itatu bakabona igisubizo mu masaha 24 bakaba bagikoresha gihe cy'ibyumweru bibiri.
Abandi bemerewe kwambuka muri iyi gahunda, ni abarwayi baba bifuza kujya kwivuza muri kimwe muri ibi bihugu, naho abanyeshuri,abarimu abaganga bo ngo bemerewe kwambuka ariko basabwe gutura mu gihugu bari gukoreramo nkuko byemejwe mu biganiro biherutse kubera mu mujyi wa goma byahuje intara y'iburengerazuba n'intara ya kivu y'amajyaruguru muri RDC.
Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Burera: Hatangiye icyiciro cya 8 cy'Itorero ry'Intagamburuzwa
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare-Gikoba ibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa bigezweho
Feb 01, 2023
Soma inkuru