AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RSSB yahawe igihembo ku bw’inzu yubatse mu bikoresho bitangiza ibidukikije

Yanditswe Nov, 11 2021 18:12 PM | 43,127 Views



Abahanga mu birebana n'imyubakire bemeza ko kubaka inyubako zitangiza ibidukikije zihendutse mu kuzubaka ndetse no mu micungire yazo bitewe n'ibikoresho byifashishwa muri izo nzu biboneka henshi kandi ikaramba.

Kuri uyu wa Kane Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyahawe igihembo kubera, inyubako yitwa Nyarutarama Plaza iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo yubatswe irengera ibidukikije.

Inyubako Nyarutarama Plaza igeretse 6, ni inzu abahanga mu birebana n'imyubakire bemeza ko ibikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka ari ibikoresho bifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru.

Ugereranyije n'izindi nyubako ziri mu rwego rumwe na yo, iyi nyubako irondereza amazi ku kigero cya 47%, ikazigama 15% by'umuriro wose wakabaye ukenerwa mu gihe cy'umwaka wose ndetse ikanakumira ihumana ry'ikirere ku buryo ibyuka bya carbon bingana na tone 92 zakabaye zihumanya ikirere mu gihe cy'umwaka wose.

Umuyobozi wa Real Contractors, isosiyete yayubatse, Olivier Kabera avuga ko kubaka iyi nzu bihendutseho ku kigero cya 30% agereranyije n'izindi nyubako.

Ati “Mwibaze iyi nzu yose iyo iba ikoresha climatiseur aho abantu bicara, ayo mafaranga ni menshi cyane ndetse wibaze n’uwo muriro wakoreshwa kugira ngo izo climatiseur zikore, ndetse na generator kugira ngo igihe umuriro ubuze climatiseur zikomeze gukora. Wibaze no ku mazi yari kuba agenda ava mu nyubako ibyo byose biba byavuyeho. Aho utakoze igishahuro, aho utashyize irangi icyo giciro kiba kigabanutseho, aho wakoresheje ibikoresho uvana hano iKkigali ni ukuvugango transiporo ntiba irimo, ntabwo biba bimeze nko kubivana muri Turkey, China cyangwa se Dubai. N'imbaho twakoresheje byose byaturutse hano mu Rwanda.”

Uhagarariye Sosiyete ya BCA Green Mark yo muri Singapore yatanze iki gihembo, Sangwa Yves, avuga ko mu byashingiweho birimo ikigero cy'amashanyarazi akoreshwa, uburyo amazi akoreshwa atunganywa akongera kwifashishwa, imiterere y'ibikoresho by'ubwubatsi  ndetse n'umwuka wo mu nyubako.

Yagize ati “Inyubako bayikorera ubugenzuzi, abo muri Singapore baje inshuro ebyiri, ubugenzuzi bwa mbere bwari ubwo kureba ibishushanyo bakababwira ibyo mukosora ku buryo bizahura n'ibyo basaba kugira ngo inzu ibone certificate, bakazanagaruka nyuma inzu irangiye kugira ngo barebe ko bya bindi mwavugaga ari byo byakozwe.”

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro ahamya ko n'izindi nyubako bateganya kubaka zizubakwa muri ubu buryo.

Ati “Ni yo gahunda kuko n'imishinga yose dufite, uretseko iyi nyubako yo byatangiriye mo hagati ariko ubu noneho dutangirira muri design, ni urugendo tukirimo ni yo mpamvu twifashisha impuguke mu kubikora ariko ikigaragara Ni uko Abanyarwanda babishoboye. Ubushake, ndetse n'ubufatanye n'ibigo byose na Leta yacu birahari. natwe nk'abubatsi mu mishinga dufite Ni ugukurikiza gahunda kuko umurongo urahari, ubufasha burahari n'ubushobozi burahari kandi bugenda bwiyongera ku Banyarwanda. Kuba iyi nzu yarubatswe na company nyarwanda Real contractor nac yo ni ikimenyetso cy'uko ubushobozi buhari kandi n'izindi company zizagenda zibishobora.”

Iyi nyubako ifite agaciro ka miriyari 17 Frw, ni imwe mu nzu nke ziri mu Mujyi wa Kigali zubatswe hazirikanwa kurengera ibidukikije.


Inkuru ya Olive  Ntete na KWIZERA Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage