Yanditswe Jan, 12 2021 07:32 AM | 6,175 Views
Ikigo cy’Igihugu
cy'ubwiteganyirize (RSSB) cyasabye abaturage kwishyura imisanzuy'umwaka wa 2021-2022, bakurikije
ibyiciro by'ubudehe basanzwe bishyuriraho.
Ni mu gihe bo bakomeje kugaragaza ko bitari gukunda nyuma y'uko bashyizwe mu byiciro bivuguruye kandi batazi n'amafaranga bagomba kwishyura.
Ku mirenge SACCO ndetse n'ahatangirwa serivisi z'Irembo n'ahandi hishyurirwa imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza, uhasanga bamwe mu baturage baje kwishyura imisanzu y'umwaka utaha wa 2021-2022.
Bavuga ko muri uku kwezi kwa mbere ari bwo baba batangiye kwishyura mu byiciro iyo misanzu kugira ngo umwaka mushya w'ubwisungane mu kwivuza uzatangire bararangije kuzuza imisanzu yose basabwa y'umuryango wose.
Gusa ngo bari mu gihirahiro cyo kutamenya umubare w'amafaranga umunyamuryango azishyura kuko hatazongera gushingirwa ku byiciro by'ubudehe ndetse n'uri kujya kuyishyura ari kubwirwa ko ikoranabuhanga ritarafungurwa ngo bemererwe kwishyura.
Ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB kivuga ko abaturage bakomeza kwishyura imisanzu, bakurikije ibyiciro by'ubudehe basanzwe bishyuriraho.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba mituweli muri iki kigo Ntigurirwa Deogratias asaba inzego zakira iyi misanzu gufasha abaturage bakishyura nk'uko byari bisanzwe niharamuka habaye impinduka bakazabimenyeshwa.
Kugeza ubu abanyamuryango b'ubwisungane mu kwivuza bamaze gutanga imisanzu yose y'umwaka wa 2020-2021 bageze ku kigero cya 84,5%.
Jean Paul TURATSINZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru