Yanditswe Jan, 15 2018 14:16 PM | 3,636 Views
Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge kirahumuriza abaturage ko mu igenzura cyakoze ku isoko ry’u Rwanda, nta mata y’abana yitwa Picot ahumanye ahari kuko afite icyo kibazo atemerewe kwinjira mu gihugu. Abaguzi ndetse n’abacuruza ayo mata y’abana ya Picot akorerwa mu Bufaransa bo bavuga ko batazi gutandukanya hagati y’amata yahumanye n’adafite ikibazo.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, uruganda Lactaris rwo mu Bufaransa rukora
amata y’ifu y’abana yitwa Picot rwatangaje ko hari amata rwatahuye ari ku isoko
arimo uburozi bwo mu bwoko bwa salmonella bushora kugira ingaruka ku buzima bw’abana
bayanyoye. Mu itangazo urwo ruganda rwahise rusohora, rwasabye ibihugu
binyuranye ku isi harimo n’ibyo muri Afrika kwihutira kuvana ayo mata ku isoko
no kuyasubiza ku ruganda.
Umucuruzi Irakoze elise agira ati, "..twe nk'abacuruzi twasaba ko leta yajya igenzura ibicuruzwa neza kugira ngo tutazagurisha ibintu byapfuye bikagira ingaruka ku bantu"
Bamwe mu babyeyi barimo n’abafite abana banywa ayo mata yitwa Picot, bavuga nta ngaruka aragira ku bana babo, cyakora bagasaba ababishinzwe kuba maso.
Mu igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, ngo basanze ubwoko bw’amata y’abana ya Picot ahumanye ataragera mu Rwanda nk’uko bisobanurwa na Philippe Nzayire ushinzwe ubuziranenge muri RSB. Ati, "amata twagenzuye ibyo batubwiye ndetse tunapima muri labo ayo dufite ku isoko dusanga nta bwandu afite kuko icyo kiciro kitari cyakageze mu Rwanda. Nguhaye urugero aya dufite ahano urabona ko atangizwa na batchnumber 16, aya ntakibazo afite afite ikibazo ni amwe atangizwa na 17. Umuntu uzabona ya mata yaba aya picot, milmet na pepit junior azabanze arebe niba atangirwa n umubare wa 17 nasanga ari uwo akagira amatsiko yo kubaza.
Amata y’ifu y’abana yitwa Picot afite imibare iba yanditse mu ndiba y’igikombe itangizwa na 17 niyo yavumbuwemo uburozi bwa salmonera ishobora gutera abana ingaruka zirimo impiswi, kuribwa mu nda no kuruka, ndetse uruganda rwa Lastaris rwahagaritse n’andi mata yitwa Milmet na Pepti Junior atangizwa n’imibare 17.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru