Yanditswe Jan, 05 2017 22:31 PM | 2,859 Views
Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge RSB kiravuga ko cyahagaritse gukorana
n'isosiyete mpuzamahanga ya SGS (Société Générale de Surveillance) yari yarahawe isoko ryo
gupima ubuziranenge bw'ibyinjira mu Rwanda, kubera amakosa yatezaga igihombo
Leta y'u Rwanda ndetse n'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge RSB kivuga ko kuva mu mwaka w'2015
cyahagaritse gukomeza gukorana n'iyi sosiyete kuko yangaga kwirengera 100% by'igihombo bamwe mu bacuruzi bahuraga
na cyo igihe ibicuruzwa byabo byangiwe kwinjira mu Rwanda kubera kutuzuza
ubuziranenge nyamara bafite ibyangombwa bahawe n'iyi sosiyete bigaragaza ko
bibwujuje mbere y'uko babikura mu mahanga.
Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge RSB kivuga ko kuva cyahagarika gukorana na Sosiye ya SGS, inshingano zayo zisigaye zikorwa n' iki kigo uretse ko ngo kigihura n'imbogamizi yo kutabasha kugenzura ibicuruzwa byose byinjira ku mipaka y'u Rwanda. Icyakora ngo mu rwego rwo guhangan n'iki kibazo, leta y'u Rwanda irateganya gushyiraho ikigo cyihariye kizajya kigenzura ubuziranenge bw'ibicuruzwa byinjira mu Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru