AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

RRA yaburiye abacuruzi badatanga fagitire ya EBM

Yanditswe Nov, 25 2022 18:21 PM | 364,314 Views



Ikigo cy'imisoro n'amahoro kiravuga ko kigiye gushyira mu bikorwa amategeko arebana no guhana by'inyongera abanyereza imisoro biciye mu kwanga gutanga facture ya EBM.

Iki kigo kivuga ko mu mwaka wa 2020 hahanwe abantu 1828 bari banyereje miliyoni 600, muri 2021 hahanwa abantu 13 banyereje miliyoni 719 mu gihe muri uyu mwaka utarashira hamaze guhanwa abantu 1500 banyereje miliyoni 600.

Komiseri ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu, Batamuliza Hajara yabwiye itangazamakuru ko ubu abazajya bagaragaraho kudatanga faagitire ya EBM bazajya bafungirwa ibikorwa mu gihe cy'ukwezi kose cyane ko hari abafatirwa muri aya makosa inshuro nyinshi.

Ku rundi ruhande ariko ikigo cy'imisoro n'amahoro gishimira abakomeza kuzuza inshingano zabo mu kwiyandikisha no gukoresha fagitire za EBM aho bamaze kuba ibihumbi 77 muri uyu mwaka ugereranije n'abakabakaba 1000 bayikoreshaka mu myaka 9 ishize.

Ibi byatumye umusoro ku nyongeragaciro/TVA na wo ugera kuri miliyari 531.3 yakusanijwe mu mwaka wa 2020/2021. Abaguzi ndetse n'abaka serivisi bagirwa inama yo gusaba fagitire ya EBM kuko aya mafaranga y'umusoro atangwa n'umuguzi wa nyuma bityo ko aba agomba kugezwa mu isanduka ya leta aho guhama mu ntoki z'abacuruzi.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira