Yanditswe Apr, 18 2018 21:21 PM | 20,347 Views
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacya mu Rwanda (RIB) rwashyikirijwe abakozi n' ibikoresho byari bisanzwe muri Polisi y'u Rwanda mbere y'uko ikurwaho izi nshingano zigahabwa urwego rushya.
Minisitiri w' ubutabera Jonston Busingye yavuze ko uyu ari umunsi ukomeye mu mateka y'ubutabera bw'u Rwanda no mu rugendo rwo gushakira Abanyarwanda ibyiza rwatangijwe n' urugamba rwo kwibohora taliki ya mbere Ukwakira 1990.
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana yagaragaje abakozi bashyikrijwe urwego rw'ubugenzacyaha nk'abanyamurava n'inyangamugayo dore ko ngo buri mwaka bashyikirizaga ubushinjacyaha amadosiye agera ku 20,000, yizeza uru rwego ubufatanye.
Umunyambanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha Col.Jeannot
Ruhunga yavuze ko nubwo uru rwgo ruzifashisha ibikoresho bigezweho mu gukumira
no gutahura ibyaha,ngo umusingi ukomeye mu kurufasha kugera ku nshingano za rwo
ni ubunyangamugayo bw'abakozi ba rwo.
Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye wagaragaje
ubunyangamugayo nk'ishuri riruta ayandi yose,yashimangiye ko urwego rw'ubugenzacyaha rwashyizweho hagamijwe kurushaho guhangana n'ibyaha birimo
ibyifashisha ikoranabuhanga, ibimunga ubukungu bw' igihugu,iterabwoba n'ibindi
bigenda byaduka.
Mu minsi mike ishize, inama y'abaminisitiri yimuriye mu rwego rw'ubugenzacyaha abakozi 463 bari basanzwe muri Polisi y'u Rwanda.
Kuva yashingwa mu 2000, Polisi y'u Rwanda niyo yari ifite inshingano z'ubugenzacyaha none nyuma y' imyaka 18 izi nshingano zihawe uru rwego rushya RIB,urwego rufite ibirango byihariye kandi ngo mu minsi iri imbere rukazashyira ahagaragra impuzankano y'abakozi barwo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru