AGEZWEHO

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...
  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...

RMC isanga Leta ikwiye kugenera itangazamakuru ingengo y'imari

Yanditswe Oct, 21 2019 13:18 PM | 6,561 Views



Mu gihe hagenda hagaragara abashora imari mu itangazamakuru bagahomba abandi bakarivamo bakajya gukora ibindi, abakora uyu mwuga baravuga ko hakenewe imbaraga za Leta n'iz'abikorera mu kongerera ubushobozi urwo rwego. 

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura rwo rusanga Leta ikwiye gufata uru rwego nka serivisi zihabwa abaturage bityo rukagenerwa ingengo y'imari hatagamijwe inyungu z'amafaranga gusa.

Akarikumutima Regine ni umwe mu bashoye imari mu itangazamakuru aho yari afite ikinyamakuru cyandika ku bijyanye n'uburezi, ariko ngo nta gihe cyamaze kubera inyungu nkeya gihita gihomba.

Yagize ati ''Sinavuga ko gushora mu itangazamakuru ari ikintu cyakongera kunkurura kuko nkanjye narishoyemo, nyuma yo kubona ibibazo biri mu bana, nshyiramo amafaranga mbona kitunguka, nasohoye ikinyamakuru inshuro 4 hanyuma njya online. Ariko ntabwo cyanyinjirije, ahubwo ayo nashyizemo yahiriyemo. Ikigaragara ni uko mu itangazamakuru harimo ibibazo cyane cyane ibijyanye n'inyungu, ku buryo utavuga ko washoramo amafaranga ukunguka, ahubwo ayo washoyemo wayatakaza burundu.''

Akarikumutima Regine we na bagenzi be bakora umwuga w'itangazamakuru bavuga ko uru rwego rugihura n'imbogamizi zishingiye ku mikoro, imishinga y'itangazamakuru itarizwe neza n'ubumenyi buke n'uko bamwe mu bikorera batarumva uruhare rw'itangazamakuru mu iterambere. 

Gusa ngo inzego za Leta na zo zikwiye kongerera imbaraga urwo rwego, kuko bitagenze gutyo abashora imari mu itangazamakuru bakomeza guseta ibirenge cyangwa bakajya gushora imari mu bindi byunguka mu buryo bugaragara.

Yakomeje agira ati "Leta ikwiriye kudufasha kugira ngo nibura abaturage bose babanze basobanukirwe agaciro k'itangazamakuru, noneho bumve ko gukorana n'itangazamakuru harimo inyungu, hanyuma n'ubukangurambaga bukajya mu nzego zitandukanye no mu bigo bya Leta kugira ngo nibikorana n'itangazamakuru umuturage abonereho urugero.''

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald agereranya itangazamakuru nk'ikibuga kinyerera.

Ati ''Bisaba ko niba ari radiyo nshyashya uzanye, ufate ba banyamakuru b'abahanga ubajyane iwawe, iyo radiyo ni bwo izamenyekana, bimwe byo kureba impano byararangiye nta musaruro bigitanga ni ukwitonda. Kuba igitangazamakuru bivuka ejo bigafunga, ni abantu batiga neza isoko. Igitangazamakuru gicuruza gisaba ubuhanga bukomeye kandi gisaba ko ya mafaranga ubonye ntuyapfushe ubusa, ni nko gutunga ikipe y'umupira w'amaguru aho ugumana umukinnyi w'umuhanga. Ku gitangazamakuru niba wari wubakiye ku banyamakuru b'abahanga ni ukubakomeraho.Ntabwo natera ibuye Leta ngo ntiyashyizeho uburyo bwo kwigisha uyu mwuga, amashuri arahari, ariko abantu bajya mu kibuga bagasanga kiranyerera bakigira gukorera ahandi.''

Umutesi Scovia we avuga ko Leta ikwiye guhindura uburyo ifata itangazamakuru kugira ngo ribashe gutera imbere.

Ati ''Tubarirwa mu bigo 2, hari igihe tubarirwa muri RGB nk'ikigo gikorana n'imiryango idaharanira inyungu kandi tukaniyandikisha muri RDB kugira ngo tuzatange imisoro kandi n'ibikoresho by'itangazamakuru birahenze kugira ngo umuntu abizane mu gihugu abisoreye, ni ikibazo mu gihe atazinjiza amafaranga. Ubwo buryo rero Leta idufatamo, butuma umushoramari atazajya mu itangazamakuru. Kuko niba ikigo cya leta kiguhamagariye ubuntu, uwikorera nawe ni uko.''

Umukozi mu  Muryango w'abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press Niyonagize Fulgence avuga ko uruhare rwa Leta na rwo rukenewe mu guteza imbere itangazamakuru ariko n'abikorera bakumva ko bafite inyungu mu kwifashisha itangazamakuru.

Ati ''Leta ikwiye gushyiramo uruhare rwayo mu gufasha ibitangazamakuru kuko mu byo rikora harimo gufasha Leta mu kuzamura imyumvire y'abaturage, ikindi ni uko abikorera bacu bakwiye kumva ko gushora mu itangazamakuru bakamamaza ibyo bakora nta gihombo kirimo. Ikindi ni uko bene ibitangazamakuru na bo bakwiye kumenya uko bamamaza, ku buryo uzanye amafaranga ahitamo aho ayashyira hamunogeye.''

Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura, Cléophas Barore asanga itangazamakuru rikwiye kumvikana nka serivisi zihabwa abaturage noneho rikagenerwa ingengo y'imari kandi rigakorwa ku buryo bwagutse.

Yagize ati ''Hakenewe abumva akamaro k'amakuru bakayashoramo imari, abo bashobora kuba Leta cyangwa abashoramari ku giti cyabo. Leta ikwiye kugenera ingengo y'imari itangazamakuru ikabyumva muri ubwo buryo ko itangazamakuru ari serivisi iha abaturage igomba guha abaturage.Hanyuma kugira ngo uru rwego rwunguke na none, akeza karigura kakanigurisha, hakwiye kubaho ababakora mu itangzamakuru ryagutse rikaba ryagurisha no hanze y'u Rwanda.''

Umubare w'ibitangazamakuru byatangiye mu gihe kimwe cyangwa ikindi, bikaza gukinga imiryango ntabwo uzwi neza kuko nta barura ryakozwe, ariko hagendewe ku iterambere rya murandasi, ntihakwirengagizwa ko ibyinshi bitakijya mu icapiro ngo bigurishwe ku masoko ahubwo bisohoka kuri murandasi akaba ari ho bisomerwa. Magingo aya habarurwa amaradio 34, televisiyo 14, ibinyamakuru byandika bigasohoka mu icapiro 36 n'ibikorera kuri murandasi 95.

Inkuru mu mashusho


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu