AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB yohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné

Yanditswe May, 04 2022 15:09 PM | 79,454 Views



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné, usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Yatawe muri yombi tariki 26 Mata uyu mwaka, akurikiranweho ibyaha 3 birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gataho, icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 10-15, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1-2 Frw.

Icyaha cya kabiri akurikiranweho ni ugusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akaba ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1-2 Frw.

Icyaha cya Gatatu akurikiranweho ni uguhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gihanishwa hagati y’umwaka umwe kugeza kuri ibiri, n’ihazabau hagati y’ibihumi 100 na 200 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko bikekwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye abikorera bamwe mu bagiye bitabira amarushanwa ya Nyampinga mu bihe bitandukanye.

RIB yasabye abantu kugendera kure ibi byaha kuko uzabifatirwamo atazihanganirwa, igihe cyose bizaba byamugaragayeho.

Dr Murangira yasabye abantu bashobora kuba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bakaba baratinye gutanga amakuru, kwegera sitasiyo za RIB cyangwa ahari Isange one stop center aho ziri mu gihugu bagatanga ikirego.

Avuga ko byumvikana uburemere bw’iki cyaha n’uko uwagikorewe aba yiyumva, ariko agaragaza ko iki cyaha kitacika badafashe iya mbere ngo begere ubugenzacyaha batange iki kirego.

RIB ivuga ko yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga baseka abatanze ikirego kuri iri hohoterwa, ibi bibangamira iperereza kandi bikaba byahanwa mu buryo bw’amategeko.

Avuga ko uwatanze amakuru ahubwo bajya bamufasha aho kubaca intege.

Ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahereye ku rugero rw’ibibazo byavuzwe muri Miss Rwanda mu minsi ishize, yasabye abagore n’abakobwa n'abandi muri rusange gutinyuka kuvuga ihohoterwa bahura naryo, no kugira uruhare mu kuryirinda ndetse asaba abayobozi kwirinda kwitaza ububasha bafite mu kazi bagakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore.

Inkuru bifitanye isano: Impirimbanyi zirashima uko Leta irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

James Habimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama