Yanditswe Sep, 14 2021 20:11 PM | 39,772 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,
RIB rweretse itangazamakuru umugabo ukekwaho ibyaha birimo gukoresha undi
imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwa ku bushake n' ubwambuzi
bushukana.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.
RIB ivuga ko abagore 5 ari bo bikekwa ko uyu mugabo yakoreye icyaha cyo kubasambanya ku ngufu.
RIB ivuga ko uyu mugabo yashukaga abagore n'abakobwa ko yababonera akazi, hanyuma akabasaba ko bahurira muri hoteri akabashuka akabasambanya ndetse akabiba amafaranga, ibintu byabo birimo amasakoshi na telefoni ngendanwa.
RIB kandi yerekanye bimwe mu bikoresho birimo ibikapu yagiye yambura abo yakoreye ibi byaha acyekwaho.
Urukiko ruramutse rumuhamije ibi byaha, ashobora guhabwa ibihano birimo no gufungwa burundu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru