Yanditswe May, 22 2022 15:58 PM | 80,847 Views
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje
ko rwafashe Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi
wungiririje w'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), akurikiranweho ibyaha
by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yatangaje ko Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye ko yagiye abaka amafaranga abizeza kubashakira visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo, iperereza rirakomeje.
Umuvugizi wa RIB yatangarije RBA ko tariki 21 Gicurasi aribwo RIB yafashe ifunga Dr Nibishaka Emmanuel akurikiranwheo ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru